Umusirikare wafashe ubutegetsi muri Myanmar, Gen. Mini Aung Halaing yasezeranyije “kubungabunga demokarasi”, mu gihe ubutegetsi bwe bwaburiye abigaragambya bamagana abahiritse ubutegetsi bwari busanzweho ngo ntibajye mu mihanda kuko hari amahirwe ko bazaraswa mu mutwe no mu bwonko, aho bitashoboka ko mwenadamu arusimbuka. Gen. Aung Hlaing yabivugiye kuri televiziyo y’igihugu, mu ijambo rijyanye no kwizihiza umunsi w’ingabo. Yongeye gusezeranya ko hazabaho amatora, ariko ntiyavuga itariki azaberaho. Ku wa gatanu, mu kundi kuburira, televiziyo y’igihugu yavuze ko abigaragambya bafite ibyago byo kuraswa “mu mutwe no mu mugongo”. Ariko, imyigaragambyo yongeye kuba kuri uyu wa Gatandatu, inzego z’umutekano zirara mu bigaragambya zibabuza amahoro. Yongeyeho ko igisirikare cyagombaga gufata ubutegetsi kubera “ibikorwa binyuranyije n’amategeko” by’umutegetsi wari watowe muri demokarasi, Aung San Suu Kyi, n’ishyaka rye rya National League for Democracy. Ariko, ntabwo yavuze by’umwihariko ko igisirikare cyahawe amategeko yo kurasa cyica. Mbere, aka gatsiko k’abasirikare kari ku butegetsi kari kagerageje kuvuga ko kurasa kwaturutse imbere mu bigaragambya. Ku wa Gatanu, televiziyo ya leta yaburiye ko abantu “bakwiye gukura isomo mu bwicanyi bubi bwabaye mbere ko ushobora kuba mu byago byo kuraswa mu mutwe no mu mugongo”. Umunsi w’ingabo ni uwo kuzirikana intangiriro mu 1945 y’ibikorwa by’igisirikare cya Myanmar byo guhangana no kwigarurirwa n’Ubuyapani. Akarasisi ka gisirikare akenshi kitabirwa n’abategetsi bo mu bindi bihugu. Ariko, bisa nkaho Minisitiri wungirije w’ingabo w’Uburusiya Alexander Fomin ari we mutegetsi wo mu mahanga wenyine wari uhari. Jenerali Min Aung Hlaing yongeyeho ati: “Uburusiya ni inshuti nyakuri [nyanshuti]”. Amerika, Ubwongereza n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) byose byafatiye ibihano Myanmar kubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare. Mu myaka ya vuba aha ishize, umubano wo mu rwego rwa gisirikare wateye imbere hagati ya Myanmar n’Uburusiya. Muri icyo gihe, Uburusiya bwahaye imyitozo abasirikare babarirwa mu bihumbi ba Myanmar, ndetse bwanayigurishijeho intwaro. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


