Gen Venance Mabeyo yavuze ko afite ibanga Magufuli yamusabye kumenera Perezida Samia

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Venance Mabeyo, yavuze ko hari ibanga Dr John Pombe Magufuli wahoze ari Perezida w’icyo yasize amubwiye; yifuza kuzabwira Perezida mushya, Samia Suluhu Hassan.

Gen Mabeyo yabitangaje ejo ku wa Gatanu, ubwo yari mu gace ka Chato mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania Magufuli yashyinguwemo.

Ati: “Ubwanjye hari ibyo yambwiye nshaka kuzakubwira, gusa sinshaka kubivugira ahangaha, abubwo nzagusanga mu biro byawe.”

Gen Mabeyo yakomeje ashima uruhare Perezida Magufuli yagize mu iterambere ry’igisirikare cya Tanzania, ashimangira ko igihugu gifite ubukungu bukomeye buri gihe kinagira igisirikare gikomeye.

Ati: “Perezida Magufuli yagiriye icyizere igisirikare, yakoze uko ashoboye ngo agihe ibishoboka byose kugira ngo gikore neza inshingano zacyo zo kurinda igihugu.”

Gen Mabeyo yakomeje avuga ko icyizere Perezida Magufuli yari afitiye igisirikare kigaragarira mu buryo yafatanyaga n’igisirikare mu bikorwa by’ubukungu, bijyanye n’uko yizeraga ko igisirikare gikomeye kidashobora kubaho hatariho ubukungu bukomeye.

Yijeje Perezida Samia ko igisirikare kizakomeza kumurinda, yungamo ati: “Kandi tuzakubaha.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania yahishuye ko Perezida Magufuli ku wa 06 Werurwe yagombaga kuyobora umuhango wo gusoza amasomo y’Abofisiye bitegura kwinjira mu gisirikare cya Tanzania, nyuma uwo muhango uza kwimurirwa ku wa 10 Werurwe ariko birangira uhagaritswe kuko Magufuli yari atameze neza.

Yahaye rugari Perezida Samia Hassan kugira ngo azayobore uriya muhango igihe azabonera umwanya.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *