Umuyobozi w’Ishyaka Rwandese Platform for Democracy, Dr Kayumba Christopher avuga ko atiyumvisha uko hari umukobwa umushinja kumufata ku ngufu mu 2021 mu gihe mu 2017 hari ubugenzacyaha yari kwitabaza muri icyo gihe ndetse akibaza uwaba yaramutabaye icyo gihe Mu bitangazamakuru byo mu Rwanda humvikanye umukobwa witwa Muthoni Fiona uvuga ko Dr Kayumba yashatse kumufata ku ngufu. Uyu munyapolitiki yagize ati ” Hanyuma se, ngo nashatse kumufata akizwa nande? Andusha ingufu ariruka? Muri 2017 ntabugenzacyaha bwabagaho se?” Dr Kayumba kuri Twitter, avuga ko Muthoni yakomeje kumwitwaraho nk’umuntu badafitanye ikibazo. Ati ” Ese, nyuma yaho, ko hari abantu benshi yashoboraga gutumira mu biganiro badahohotera, ndetse nawe Ladislas urimo, kuki yakomejye gutumira uwo avuga ko yamuhohoteye?!” Ni mu gusubiza igitekerezo cy’uwitwa Ngendahimana Ladislas kuri Twitter wagize ati ” None se kuba yaramutumiye mu biganiro ni cyo kimenyetso gihagije ko ibindi bivugwa ko @Ckayumba yaba yaramukoreye ihohotera byaba bitarabaye? Icyo dusesengura, ni ukumenya ishingiro ry’ibyo @FeeMuthoni avuga. Ikibazo nabajije gishingiye ku byo nasomye nta kindi. Week end nziza”. Ibirego byo gushaka gufata ku ngufu bireba Dr Kayumba byadutse nyuma yo gushinga ishyaka. Bamwe bavuga ko ntaho bihuriye kuba yakoze iki gikorwa mu gihe abandi bavuga ko byarebwa ntibibe mu mpamvu za politiki. Hari n’abavuga ko uyu mugabo yaba yarahatiriye benshi mu mibonano mpuzabitsina yitwaje umwanya yari afite muri Kaminuza y’ u Rwanda ndetse ngo nta kurikiranwe. We, ubwe Dr Kayumba ahakana ibi birego, avuga ko bigamije kumusebya. WASOMA: http://bwiza.com/?Zabyaye-amahari-hagati-ya-Dr-Kayumba-na-Miss-Fiona-umushinja-kumufata-ku-ngufu Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


