Agatsiko k’amabandi yashize ubwoba mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ushize kinjiye mu rugo rw’Umuyobozi w’urukiko rwa gisirikare muri Uganda, Lt. Gen. Andrew Gutti, kiba imashini ihinga izwi nka “tractor”.
Ibi byabereye mu giturage cya Iriiri mu Karere ka Napak. John Lokut, umunyamabanga ushinzwe umutekano muri iki giturage, yavuze ko aya mabandi yatwaye iyi mashini yo mu bwoko bwa Massey Ferguson, ariko akayita mu gihuru kiri hafi aho nyuma yo gushiramo lisansi.
Uyu muyobozi yibajije icyamaze ubwoba aya mabandi ku buryo atinyuka kujya kwiba mu rugo rw’umujenerali. Uyu yongeyeho kandi ko uru rugo rwa General Gutti na none ruheruka kwinjirirwa mu byumweru bibiri bishize ubwo abantu batamenyekanye batwikaga umurima w’amaronji wa Gen. Gutti.
Micheal Longole, Umuvugizi wa polisi muri Karamoja y’Amajyepfo, yemeje aya makuru, ashimangira ko igisirikare gifatanyije na polisi byatangiye umuhigo wo gufata aba bajura nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.
Ati “ Turimo kubashaka kandi bazashinjwa ubujura no kwinjira mu rugo rw’abandi binyuranyije n’amategeko.”
Iki kinyamakuru kivuga ko cyagerageje kuvugisha Gen. Gutti ngo cyumve icyo avuga kuri aya makuru ariko ntibigikundire kuko atitabye telephone yacyo.
Lt. Gen. Gutti yagizwe umuyobozi w’urukiko rwa gisirikare muri Gicurasi 2016 asimbuye Maj. Gen. Levi Karuhanga, wari umaze gupfa muri uko kwezi.
Abahoze ari abayobozi b’igipolisi barimo uwari umuyobozi wacyo, IGP Gen. Kale Kayihura, SSP Nixon Agasiirwe, SCP Joel Aguma, bashinjwaga gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda, ni bamwe mu banyuze imbere y’uyu mucamanza mukuru w’Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


