Umusore w’imyaka 25 y’amavuko witwa Kwizera Aime Fidèle wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka irindwi yarangiza akamwicisha igisongo, yarashwe na Polisi ashaka gutoroka ubwo yari aherekejwe agiye ku bwiherero.
Ku wa 31 Werurwe nibwo uyu musore wo mudugudu wa Taba, akagari ka Byaruyumba ho mu murenge wa Manyagiro i Gicumbi; ysambanyije umwana w’imyaka irindwi arangije amutera igisongo mbere yo kumujugunya mu musarane.
Amakuru avuga ko Kwizera yahise acika.
Umubyeyi w’umwana ngo nyuma yagiye mu musarane, yumva harimo umuntu uri kugongera, ahamagaza abaturanyi, bakuramo wa mwana atarashiramo umwuka bamwihutana kwa muganga; gusa aza gupfa ataragera ku bitaro bya CHUK aho yari yoherejwe.
Kwizera wakekwaga n’abaturage nyuma yaje gutabwa muri yombi, nyuma yo gushakishwa n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Mu ijoro ryakeye uyu musore yasohotse aho yari afungiye agiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Cyumba yari afungiyeho agiye ku bwiherero, ageze hanze yiruka aceremba umupolisi wari umuherekeje undi aramurasa.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE.
Yagize ati: “Yari hamwe n’abandi baherekejwe mu bwiherero, acunga umupolisi ku jijsho ariruka, hanyuma umupolisi wari ubarinze aramurasa yitaba Imana”.
Murangira yasabye abantu kwirinda ikintu cyose gishobora kubagusha mu cyaha, by’umwihariko gusambanya abana, anavuga ko umuntu wese utawe muri yombi aba akwiriye kwirinda kuba yatoroka kuko nabyo ubwabyo aba ari icyaha kigeretse ku bindi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


