Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yasabye umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubwikorezi bwo mu bwato, TASAC (Tanzania Shipping Agencies Corporation), Kaimu Mkeyenge gukora cyane, ko nibidakunda bazabonana.
Mu ijambo rye ubwo yarahizaga abayobozi bashya kuwa 6 Mata 2021, Perezida Samia yasabye Mkeyenge nk’umuntu umaze igihe muri TASAC gukora cyane kuko ahawe inshingano n’umubyeyi. Samia ati: “Mkekyenge naguhisemo ngo ukore akazi muri TASAC. Aha ngiye gukoresha imvugo ya Aweso nti ‘wowe uri umwana njye nkaba umubyeyi, genda ukore akazi niwanga tuzabonana’. Genda ukore akazi, si ukujya kurega intugu kuri bagenzi bawe.” Umukuru w’igihugu avuga ko hari icyamubabaje mu mikorere ya TASAC. Ati “Hari ikintu cyambabaje muri TASAC. Mu mwaka umwe mwakoze inama 23, mukoresha miliyoni 600.” Samia nk’uko Mwananchi dukesha iyi nkuru ibitangaza, avuga ko Mkeyenge amenyereye TASAC bityo ko azafasha mu gukosora ibitagenda neza. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Mkeyenge yahawe kuyobora TASAC bigaragara ko akiri muto.


