Nyamagabe: Barasaba Leta kubaha umuyoboro w’amazi meza n’amavomo niyo bajya bayishyura

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Kibumbwe, Akagari ka Bwenda umudugudu wa Murwa barasaba Leta ko yabaha umuyoboro w’amazi meza muri uyu mudugudu batuyemo ndetse n’amavomo niyo bajya bishyura ayo mazi ariko bakavoma hafi yabo kandi amazi meza kuko ngo n’amavomo ahari yubatswe mu myaka yashize ategereye benshi kandi adahorana amazi meza.

Umuturage witwa Nyandwi Emmanuel twasanze avoma kuri rimwe mu ivomo riri muri uyu mudugudu ngo ryubabatswe mu myaka yashize yabwiye Bwiza.com ko we, kimwe na bagenzi be batuye muri uyu mudugudu wa Murwa, bakeneye amazi meza kandi hafi.

Uyu mugabo yagize ati:” Uyu mugezi urabona ko ugiye gukama uri kuzana amazi macye cyane injerekani yuzura bigoranye nk’ubu aha mpamaze isaha hafi n’igice kandi no kuhagera biba bigoranye ni kure kuko kuva aho ntuye ngera hano harimo metero zirenga maganinani mpagenda iminota nyinshi kandi ntuhita ubona amazi aza ari macye cyane”.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko icyo asaba Leta ari uko yabaha umuyoboro w’amazi meza muri uyu mudugudu batuyemo ndetse n’amavomo byaba binasaba kujya bishyura ayo mazi bakajya bavoma bamaze kwishyura ariko bakayabona kuko ngo umwanya bamara bari kuvoma cyangwa bategereje kuvoma baba bamaze kubona amafaranga yo kugura amazi bafite umuyoboro w’amazi meza ndetse n’amavomo hafi yabo.

Harindintwari nawe utuye muri uyu mudugudu wa Murwa yavuze ko akora urugendo rurerure ajya kuvoma rugera kuri kirometero ishobora kuba inarenga, nk’uko ikinyamakuru Bwiza.com cyabibonye, ndetse n’umwanya utari muto.

Yakomeje avuga ko icyo asaba Leta ari uko yabaha umuyoboro w’amazi meza muri uyu Mudugudu wa Murwa ndetse n’amavomo hafi yabo ibyabafasha kurushaho gutera imbere no kubaho neza banirinda indwara ziterwa no kunywa no gukoresha amazi mabi cyane cyane impiswi.

Yagize ati:” Leta idufashije yaduha amazi meza muri uyu mudugudu wacu wa Murwa byadufasha nyinshi”.

Nyandwi Edith utuye muri uyu mudugudu nawe yavuze ko ageze mu zabukuru gukora urugendo rurerure rurenga ikirometero bimugora bishobotse akegerezwa amazi meza byabafasha gukomeza kubaho neza.

Yagize ati:” Kubona amazi hano biba bigoye bidusaba kugenda urugendo rutari ruto tujya kuvoma bishobotse Leta ikaduha amazi meza hafi byashoboka hari n’umuyoboro tukaba twanayakurura mu ngo zacu”.

Ubuyozi bw’uyu mudugudu buvuga ko uyu mudugudu utuwe n’ingo 128 ukaba ufite amavomo atatu abaturage bagerageza kwifashisha yubatswe ku masoko atandukanye muri za 2008 nkuko twabibwiwe n’abaturage ariko ari kure kuri benshi batuye uyu mudugudu.

Akarere ka Nyamagabe ko kageze ku kigero cya 84.58% ku kujyeza amazi meza ku baturage, ibizwi nka Pv 5.

Umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe amazi n’isukura, Kubwimana Jean Pierre, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com yavuze ko buri kagari kose ko muri Kibumbwe karimo umuyoboro w’amazi meza.

Uyu muyobozi yagize ati:” Utugari twose two muri Kibumbwe turimo imiyoboro y’amazi meza ariko imiyoboro ni graviteur (irikoresha) hari igihe Akagari cyangwa umudugudu biba biri hejuru amazi ntahagere”.

Uyu mukozi yakomeje avuga ko bafite inyigo z’imidugudu yose uko bushobozi bugenda buboneka amazi azagenda aboneka. Yavuze ko kandi bo bakora proposal LODA ikaba ariyo itanga amafaranga n’ubu hari izo batanze muri LODA.

Uyu mudugudu wa Murwa ni umwe mu midugudu itanu igize Akagari ka Bwenda, Umurenge wa Kibumbwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *