Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kutagira ubwoba bwo guhangana n’abapfobya amateka y’u Rwanda, mu gihe na bo batagira isoni zo kubikora.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yagezaga ku Banyarwanda n’abashyitsi ijambo rijyanye no kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakoreye Abatutsi.
Ni umuhango wabereye muri Kigali Arena, nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku mva rusange yo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahashyinguwe imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250.
Perezida Kagame mu ijambo rye, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukuri, bityo ko Abanyarwanda badakwiye guterwa isoni no guhangana n’abayahakana.
Ati: “Amateka ya Jenoside ni ukuri, niba abahakana amateka bitabatera isoni, njyewe, nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?”
Perezida Kagame yavuze ko Kwibuka bidafatwa nk’ikintu gisanzwe, kuko byibutsa Abanyarwanda ibihe bikomeye banyuzemo, bigashimangirwa no kuba hirya no hino mu gihugu hakiboneka imibiri ijugunye mu bice bitandukanye, nyamara abakoze ayo mahano bagikomeza kwidegembya ku isi.
Ati: “Ariko ntabwo twakwemera ko ayo mateka aduherana, iyi ni inshuro ya kabiri kwibuka bibaye hari iki cyorezo cya Covid 19, kuko tudashobora guteranira hamwe nk’uko bisanzwe. Ibi birongerera agahinda abarokotse Jenoside, gusa kwihangana kwabo, kudacika intege no gushyira hamwe ni byo byadufasha gukomeza kwiyubaka no kubaka igihugu.”
Perezida Kagame yashimangiye ko abashaka guca Abanyarwanda intege babinaniwe kandi ko batazigera babishobora.
Yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwongere kubaho nk’igihugu byagizwemo uruhare n’Abanyarwanda benshi banze kuba ibikoresho by’ubuyobozi bubi, ari na bo Abanyarwanda bakesha u Rwanda rwa none.
Yashimangiye ko nta kindi gihe u Rwanda rwigeze kurangwa n’ubumwe kurusha uko rumeze ubu, aha umukoro urubyiruko wo gukomeza kwima amatwi abagamije kurucamo ibice.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


