9g8a0948.jpg

APR FC yatsinze Gorilla FC yiyushye akuya

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa 2 Gicurasi 2021 yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 biyigoye, ukaba wari umukino wa mbere amakipe yombi yakinaga mu mwaka w’imikino w’2020/2021 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.

APR FC yatangiye isatira cyane, ku munota wa 13 w’umukino rutahizamu wayo, Nsanzimfura Keddy afungura izamu nyuma ya ‘coup-franc’ yari amaze gutera.

Umukino wakomeje amakipe yombi akina ariko APR bigaragara ko irusha Gorilla FC. Byaje gutuma APR FC ku munota wa 20 w’igice cya mbere, Nshuti Innocent atsinda igitego cya Kabiri.

Gorilla FC yakomeje kugerageza amahirwe ariko amenshi ikayapfusha ubusa, APR na yo ikagenda irata ibitego kugeza igice cya mbere cy’umukino kirangiye.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi asatirana, APR FC itera icyuma cy’izamu na Gorilla FC biyigendekera bityo, uburyo bwari bwabazwe kuri buri kipe ko yabona igitego biranga.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, APR FC irata ibitego kugeza ubwo kuva ku munota wa 37 Gorilla FC yokeje igitutu APR, iyitsinda igitego cyiza cyane cy’ishoti ryaterewe kure na Nshimiyimana Tharcise ukina hagati muri Gorilla FC.

APR itsinze uyu mukino ku munsi yahereweho igikombe cya Shampiyona yegukanye cy’umwaka w’imikino w’2019/2020.
9g8a0948.jpg

Uko umunsi wa mbere wa shampiyona warangiye

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igizwe n’amakipe 15 agabanyije mu matsinda ane, buri tsinda rikaba rigizwe n’amakipe ane: A,B,C na D.

Mu itsinda rya D: Mukura victory sport yanganyije na Sunrise 1-1 kuri stade Huye umukino wo kwishyura ukazabera kuri Stade Amabati mu karere ka Nyagatare. Muri iri tsinda kandi, Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yatsindiye Marines FC iwayo mu Karere ka Rubavu 1-0, ikaba arinayo iyoboye iri tsinda n’amanota atatu.

Mu itsinda C: Police FC yanyagiye Entincelle FC yo mu karere ka Rubavu ibitego 5-1 kuri Stade Amahoro i Remera, umukino wo kwishyura ukazabera kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu. Muri iri tsinda kandi, A.S Kigali yasanze ikipe ya Musanze FC iwayo iyihatsindira ibitego 4-2, umukino wo kwishyura ukazabera kuri Stade Regional i Nyamirambo. Police FC ikaba ni yo iyoboye iri tsinda n’amanota 3 n’ibitego 4 izigamye.

Itsinda rya B: Rutsiro FC yatsindiye Kiyovu Sports FC i Rubavu ibitego 2-1, umukino wo kwishyura ukazabera i kigali, naho Rayon Sports ikaba itsinze Gasogi United igitego 1-0, umukino wo kwishyura ukazabera i Kigali.

Mu itsinda A: Umukino wagombaga guhuza A.S Muhanga na Bugesera FC wo ntiwabaye kubera imibare iri hejuru y’icyorezo cya covid-19 mu bakinnyi ba A.S Muhanga. APR FC na Gorilla FC nazo ziri muri iri tsinda.

Muri buri tsinda hazazamuka amakipe abiri azajya muri kimwe cya kane (1/4) kikazacyinwa n’amakipe umunani. Amakipe yose uko ari 16 buri mwe izakina imikino 6 mu minsi 15.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *