Burundi: Minisitiri Ndabaneze yazize indege ya Leta yagurishije

Immaculée Ndabaneze wari Minisitiri muri Guverinoma y’u Burundi ushinzwe Ubucuruzi, Ubwikorezi, Ubukerarugendo n’inganda, yazize indege ya Leta y’u Burundi aheruka kugurisha.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye yirukanye uriya muminisitiri, kubera “ibikorwa bye byashoboraga guhungabanya ubukungu bw’igihugu no kwanduza isura y’u Burundi.”

Icyo gihe Guverinoma y’u Burundi ntiyasobanuye byimbitse amakosa uriya Muminisitiri yakoze ku buryo yahise yirukanwa.

Amakuru avuga ko Minisitiri Ndabaneze yirukanwe kubera indege Sosiyete y’ubwikorezi ya Air Burundi yari isigaranye yagurishije umucuruzi wo muri Afurika y’Epfo.

Ibinyamakuru by’i Burundi bivuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Beechcraft 1900 yagurishijwe hagati yo mu Ukuboza 2020 na Mutarama 2021, ku giciro gisebetse cyane.

BBC yavuze ko Minisitiri Ndabaneze nyuma yo kwirukanwa, ari kuregwa ibyaha bya ruswa bijyanye no kugurisha iriya ndege.

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi kigaruka ku ifatwa rya Minisitiri Immaculée Ndabaneze, cyavuze ko mbere y’uko afatwa yari yitabiriye ibirori byari byabereye kuri Stade ya Buganda.

Uwahaye amakuru iki gitangazamakuru yavuze ko ibirori birangiye Ndabaneze “yisanze atagifite imodoka ye y’akazi. Abasirikare bamurindaga n’umushoferi we bari bategetswe gusubira i Bujumbura. Byamusabye gusaba rifuti kugira ngo agere mu rugo.”

Bivugwa ko Ndabaneze yatawe muri yombi akinjira mu mujyi wa Bujumbura, mbere yo kujya gufungirwa muri gereza y’Urwego rushinzwe iperereza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *