Ibimodoka bya gisirikare byinshi byashyizwe mu gace ka Kamwokya ubusanzwe karimo Ibiro by’Ishyaka National Unity Platform (NUP) ya Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine. Amafoto akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga arerekana ibimodoka byinshi muri ako gace. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yari yatangaje ko Bobi Wine nawe bamenye amakuru ko uyu mugabo yateguye kurahirira ahitwa Iganga. Ni mu gihe yatsinzwe amatora yo muri Mutarama gusa ngo akaba yiteguye kurahira mu gihe Museveni azaba arahirira i Kololo.





