img_20210509_144912_2.jpg

Huye: Ibitaro by’Akarere bifite inzitizi 3 zikomeye zibangamira imikorere yabyo

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, Bwiza yasuye ibitaro by’Akarere ka Huye bya Kabutare, cyerekwa serivisi zose zihatangirwa, ibikorwa by’iterambere bimaze kugeraho ndetse n’imbogamizi bigihura nazo, zikabangamira imikorere yabyo ya buri munsi.

Mu kiganiro kirambuye umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Nzabimana Jean Bosco yagiranye n’iki gitangazamakuru ubwo cyari kimaze gusura ibi bikorwa, yavuze ko aho bigeze ahishimira ariko bikaba bifite inzitizi eshatu z’isobe zituma bitesa imihigo yabyo uko bikwiye.

Dr Nzambimana yagize ati: “Kuri ubu turishimira inzu y’ababyeyi twahawe ndetse n’abarwayi twakira dufite ubushobozi bwo kubakira”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga inzitizi ya mbere ibitaro bya Kabutare bifite, ari ukuba bidafite abaganga bahagije ndetse n’abahari bamwe na bamwe bakaba batari ku rutonde rw’abishyurwa (payroll) na Leta bakaba.

Asaba Leta ko yabaha abaganga bahagije ugereranyije n’abarwayi bakira ndetse na bamwe bahari batari kuri uru rutonde rwa Leta bakaba bashyirwaho.

Yagize ati: “Kuri ubu dufite abaganga 14, 13 bahoraho, umwe utera ibiraka, abaforomo 78 n’ababyaza 13. Muri abo baganga bose, abari kuri payroll ya Leta ni batatu gusa. Byibuze kugira ngo turusheho gutanga serivisi nziza, dukeneye abaganga 21 cyangwa 22 bakanashyirwa kuri payroll ya Leta”.
img_20210509_144912_2.jpg

Imbogamizi ya Kabiri ibitaro bya Kabutare bifite mu mikorere yabyo ni amadeni atishyuye y’abarwayi byavuye bakoze impanuka cyangwa bahajyanwe barembye cyane ariko badafite ubushobozi bwo kwishyura ibitaro cyangwa badafite aderesi zizwi neza.

Uyu muyobozi yagize ati: “Umuntu uje arwaye bikomeye cyangwa akoze impanuka turamuvura iyo tutabonye utwishyura turamureka akagenda tugahomba, kuri ubu akarere ka Huye konyine kadufitiye umwenda ungana na miliyoni 68 z’abarwayi twavuye kuva 2014, gusa uturere tutubwira ko ayo mafaranga ntayo tuba dufite muri budgets zatwo, hakaba hacyenewe ubuvugizi”.

Imbogamizi ya gatatu ni ukuba fagitire z’urwego rw’igihugu rushinzwe ubwizigame (RSSB) zitishyurwa vuba uko bukwiye.

Uyu muyobozi yagize ati: “Kuri ubu duheruka kubona amafaranga y’ukwezi kwa Mbere ubu uyu mwaka turimo, ubu turi mu kwa Gatanu ubu ubona ko hari icyahindutse ugereranyije na mbere, gusa mbona kimwe mu bikereza kwishyurwa kwacu ari ibyitwa kuverifiya kuko banadukata amafaranga menshi tukihangana ariko n’ayo basigaje ntabonekere ku gihe”.

Ibitaro bya Kabutare bikorana n’ibigonderabuzima 17 byo mu Karere ka Huye, 2 byo mu karere ka Nyaruguru, na kimwe cyo mu Karere ka Gisagara, byose bikaba 20. Byacyira kandi barwayi bose.

Ibitaro bya Kabutare bifite ibitanda 250 kuri ubu bikaba bifite abarwayi n’abarwariyemo bari hagati y’180 na 200 kuko hari abamara kubyara bagahita bataha.

Turi kugerageza kuvugana n’ubuyozi bw’uturere dukorana n’ibi bitaro ku kibazo cy’imwenda y’abarwayi bavuwe ntibishyure, tuzabibatangariza mu nkuru yacu izakurikira.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *