Gen. Maj. Munyaneza Anastase wamenyekanye nka Rukundo Job Kuramba mu mutwe witwaje intwaro wa CNRD-Ubwiyunge urwanya Leta y’u Rwanda yabwiye Urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imbibi ko adakwiye kuregwa ko yabaye muri uyu mutwe.
Uru rukiko rwari rukomeje kumva ubwiregure bw’abahoze ari abarwanyi 20 bareganwa na Paul Rusesabagina (ntacyibira urubanza) ibyaha by’iterabwoba.
Umucamanza yabajije Gen. Rukundo niba yemera ko yagiye mu mutwe w’ingabo utemewe, asubiza ko koko yawugiyemo, ariko ko atari icyaha akwiye icyaha ashinjwa, ashingiye ku masezerano Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zasinye arimo ayo mu 1999 arebana no kohereza (repatriation) abari abasirikare ku butegetsi bwa Habyarimana (Ex-FAR).
Gen. Rukundo yavuze ko aya masezerano areba imitwe yitwaje intwaro yose irwanya Leta y’u Rwanda, yabayeho nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, irimo FDLR yashinzwe mu 2000 n’abiganjemo abari abasirikare ku Leta ya Habyarimana (Ex-FAR), FOCA yashinzwe mu 2003 na CNRD yashinzwe mu 2016.
Yagize ati: “Unasomye neza, aya masezerano ntabwo avuga FDLR, ntabwo avuga FOCA, kimwe n’uko atavuga CNRD, ahubwo avuga Ex-FAR kandi nanjye, nyakubahwa Perezida w’Urukiko nk’uko nabibasobanuriye, nanjye ndi Ex-FAR, kandi igihe yasinywaga, nari ndi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ndi ndetse muri iyo mitwe yavugwaga icyo gihe.”
Yakomeje asobanurira urukiko ko indi mpamvu yumvikanisha uburyo arebwa n’aya masezerano, ari uko ubwo yari amaze gusinywa, atigeze ajya mu kindi gihugu. Ati: “Ntabwo nigeze mva muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, nta handi nigeze njya, nabaye muri iyo mitwe n’ubundi, ni yo mpamvu numva ko CNRD nayo irebwa n’aya masezerano nk’uko FDLR irebwa nayo.”
Gen. Rukundo yavuze ko abo babanye mu mutwe wa CNRD-Ubwiyunge, basubijwe mu buzima busanzwe hashingiwe kuri aya masezerano, akumva ko na we aba yarabusubijwemo, aho kugezwa imbere y’ubutabera.
Ati: “Nkumva rero CNRD nayo irebwa n’ayo masezerano. Niba ndetse ntabura no kuvuga ko hari abantu babaye muri CNRD uyu munsi wa none bari i Mutobo muri gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe, batari mu rukiko kandi baje bavuye mu gihugu cya Congo, bafashwe nk’uko nafashwe, nkumva rero nanjye ayo mahirwe bahawe, nanjye nayahabwa kuko numva tureshya imbere y’amategeko.”
Urukiko rwumvise n’ubwiregure bw’abandi bareganwa na Gen. Rukundo, iburanisha rirasubikwa, rikazasubukurwa tariki ya 19 Gicurasi 2021.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Perezida Ndayishimiye yageze muri Uganda tariki ya 11 Gicurasi 2021 ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Museveni wabaye ku munsi wakurikiyeho.


