Mali: Bah N’Daw uherutse kuvanwa ku butegetsi yatanze ubwegure bwe

Uwari Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Bah N’Daw, yamaze gushyikiriza ubwegure bwe visi perezida we, Assimi Goïta, wahise uba Perezida w’inzibacyuho.

Mu masaha atageze kuri 48 akuye ku kimirimo yabo, perezida w’inzibacyuho, Bah N’Daw na Minisitiri w’Intebe we, Moctar Ouane, Col. Assimi Goïta niwe wahise aba Perezida w’inzibacyuho.

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Gicurasi, nibwo Bah N’Daw yatanze ubwegure bwe n’ubw’uwari minisitiri w’intebe, abishyikiriza uwari visi perezida we. Guverinoma aba bari bashyizeho, amasaha macye mbere y’uko birukanwa ku butegetsi ku itariki 24 Gicurasi, yahise iseswa.

Iyi nkuru dukesha Jeune Afrique iravuga ko ibi byemeza kongera kwigarurira ubutegetsi kw’uwari uyoboye ihirika ry’ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keïta (IBK), ku itariki 18 Kanama 2020.

Umwuka mubi hagati ya Bah N’Daw na Assimi Goïta bivugwa ko wazamutse nyuma y’aho Bah ashyiriye Moctar Ouane ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ku itariki 14 Gicurasi nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ivuga.

Gusa, ngo itangazwa rya Guverinoma nshya mu ijoro ryo kuwa Mbare ushize niryo ryashyize ibintu irudubi. Assimi Goïta, wari washyizwe ku ruhande mu biganiro byo gushinga guverinoma nshya ntiyishimiye iyirukanwa muri guverinoma ry’inkoramutima ze ebyiri bafatanyije guhirika IBK.

Abo ni Col Modibo Koné na Col Sadio Camara bari bashinzwe minisiteri y’ingabo n’iy’umutekano muri guverinoma yari imaze guseswa.

Kuva batabwa muri yombi mu ijoro ryo ku itariki 24 Gicurasi, Bah N’Daw na Moctar Ouane baracyafungiye mu Kigo cya Gisirikare cya Kati, mu birometero nka 15 uvuye mu murwa mukuru, Bamako.

Aba bafunganye na Gen. Souleymane Doucouré, wagombaga gufata umwanya wa minisitiri w’ingabo mushya, na Kalilou Doumbia, wari Umujyanama udasanzwe wa Bah N’Daw.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *