Ibihano biteganyirijwe uwagirira urugomo Perezida w’u Rwanda n’abandi bayobozi

Tariki ya 14 Ukuboza 2008 umunyamakuru w’umunya-Iraq witwa Muntadhar al-Zaidi yaciye igikuba ubwo yateraga inkweto George W. Bush wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mu mujyi wa Baghdad.

Al-Zaidi yahise atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano, ndetse bivugwa ko yahakomerekeye ubwo yajyanwaga gufungwa. Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 3, rurakigabanya rugishyira ku myaka 2, ariko ubwo yari amaze muri gereza amezi 9, yarafunguwe kuko atari yarigeze afungwa mu buzima bwe.

Tariki ya 8 Kamena 2021, umusore w’imyaka 28 y’amavuko witwa Damien Tarel na we yagiriye urugomo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, amukubitira urushyi mu ruhame ubwo yari yagiriye uruzinduko mu gace ka Drome.

Tarel yahise atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano, tariki ya 10 Kamena, urukiko rumukatira igifungo cy’amezi 18 arimo 4 aramara muri gereza.

Urugomo aba bakuru b’ibihugu bombi bagiriwe, rwatumye abenshi bibaza uko byagendekera uwagirira urugomo Umukuru w’Igihugu wabo mu buryo nk’ubwa al-Zaidi na Tarel cyangwa ubundi, n’ingingo z’amategeko zamuhanisha.

Nk’uwitwa Charles Twagiramungu yifashishije urubuga rwa Twitter ku wa 9 Kamena 2021, yabajije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegekonshinga n’andi mategeko, Hon. Nyirahabimana Solina, ingingo yahanisha uwasagarariye Perezida w’u Rwanda.

N’ubwo Hon. Nyirahabimana atarasubiza Twagiramungu, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (Penal Code) hari icyo ribivugaho.

Ibihano biteganyirijwe uwasagararira Perezida w’u Rwanda

Ingingo ya 235 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, yerekeye kugirira urugomo cyangwa gusagarira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, iteganya ko:

“Umuntu wese ugirira urugomo cyangwa usagarira Perezida wa Repubulika, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15).”

Igika cya kabiri cy’iyi ngingo kivuga ko “Iyo kugirira urugomo cyangwa gusagarira Perezida wa Repubulika, byateguriwe umugambi cyangwa se byategewe igico, igihano kiba igifungo kirenze imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).”

Naho iyo kugirira urugomo cyangwa gusagararira Perezida wa Repubulika biteye urupfu cyangwa byakozwe hagamijwe kwica, uwabikoze akatirwa igifungo cya burundu. Iyi ngingo igira iti: “Iyo kugirira urugomo cyangwa gusagarira Perezida wa Repubulika biteye urupfu cyangwa byakozwe hagamijwe kwica, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.”

Gutuka cyangwa gusebya Perezida w’u Rwanda

Ingingo ya 236 ifite umutwe ugira uti “Gutuka cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika” ivuga ko umuntu wese utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, aba akoze icyaha.

Uwo iki cyaha gihamye “ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko itarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7,000,000 FRW).”

Gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta

Ingingo ya 233 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukubita cyangwa ugirira urugomo urwo ari rwo rwose umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ugize Guverinoma, ushinzwe umutekano wa Leta cyangwa undi muyobozi, mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

Uwo urukiko ruhamije kimwe mu bikorwa bivugwa muri iki gika kibanza “Ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).”

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo gukubita byateye ibikomere, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitageze ku myaka irindwi (7).

Mu gihe “Iyo urwo rugomo rwakozwe byagambiriwe cyangwa byategewe igico, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10).” Iyo urugomo rwakozwe rugamije kwica, igihano kiba igifungo cya burundu.

Gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu

Ingingo ya 233 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukoza isoni mu magambo, mu bimenyetso cyangwa ibikangisho, inyandiko cyangwa ibishushanyo, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe akora umurimo yatorewe cyangwa biturutse kuri uwo murimo, umwe mu bagize Guverinoma, abashinzwe umutekano cyangwa undi wese ushinzwe umurimo rusange w’igihugu mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

Uwo urukiko ruhamije iki cyaha, “ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitageze ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1,000,000 FRW).”

Iyi ngingo ivuga ko kandi niba gukoza isoni byabereye mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa byakorewe umwe mu bayobozi b’ikirenga b’Igihugu, ibihano biteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo byikuba kabiri.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *