Prof. Shyaka wagizwe Ambasaderi, yiteguye guhamya ubudasa bw’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 12 Kamena 2021 yaraye ahaye Prof. Shyaka Anastase inshingano yo guhagararira igihugu muri Pologne.

Nyuma yo kubona iki cyemezo cy’Umukuru w’Igihugu, Prof. Shyaka yamushimiye byimazeyo, ati: “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika HE Paul Kagame ku cyizere n’imirimo mishya munshinze yo kwagurira u Rwanda amarembo mu gihugu cya #Polska.”

Yamwijeje guhamya ubudasa bw’u Rwanda muri iki gihugu agiye kubamo Ambasaderi, ati: “Niteguye gutumika ngatebuka ntategwa ku nkiko iyo, ngo duhamye ubudasa bw’u Rwanda n’#Igitego cyacu.”

Prof. Shyaka yayoboye urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, kuva mu Kwakira 2018 aba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kugeza mu Werurwe 2021, ubwo yasimbuzwaga Gatabazi Jean Marie Vianney.

Ni umwanditsi akaba n’umushakashatsi ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye na politiki, yakuye muri Pologne, igihugu agiye guhagarariramo u Rwanda, iwabo w’umugore we, Beata Maria Shyaka.

Abamuzi bavuga ko avuga neza indimi z’amahanga zirimo: Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Ikinya-Pologne (Polonais).

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *