abana1.jpg

Ba banyeshuri bakoze ku mitima y’abarimo CP Kabera, bahawe ishimwe

Muri Gicurasi 2021 ubwo habaga irushanwa nyarwanda ry’umukino w’amagare (Tour du Rwanda), ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto y’abana b’abanyeshuri babiri bo mu Karere ka Rulindo, bagaragagaye batarangariye abakinnyi b’uyu mukino babatambutseho.

Iyi foto yafashwe n’umufotozi Plaisir Muzogeye tariki ya 4 Gicurasi 2021 ubwo abakinnyi bari bageze kuri Base hafi yo kuri Nyirangarama, berekeza i Gicumbi, bavuye mu mujyi wa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Iyi foto yakoze ku mitima ya benshi barimo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera bitewe n’imyitwarire aba bana biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rusiga bagaragaje.

CP Kabera icyo gihe yifashishije urubuga rwa Twitter yagize ati: “Mbonye ino foto y’abanyeshuri; bambaye agapfukamunwa neza, bahanye intera, ntabwo barangaye mu muhanda, gahunda ya NtabeAriNjye na GerayoAmahoro bayumva neza, batubere urugero. NtaKudohoka.”

Soma iyi nkuru ku buryo burambuye https://bwiza.com/?Ifoto-y-abanyeshuri-yaciye-ibintu-Polisi-igira-icyo-iyivugaho

Bahawe ishimwe

Ibiro by’Akarere ka Rulindo bivuga ko umwana umwe yitwa Ariane, undi akitwa Louange.

Tariki ya 11 Kamena 2021 byanditse ku rubuga rwa Twitter ko Meya yabahaye ishimwe, biti: “Abanyeshuri Ariane na Louange biga muri GS Rusiga mu Karere ka Rulindo bagaragaje imyitwarire myiza mu gihe cya Tour du Rwanda ubwo bahuraga n’amagare ntibigere bayarangarira, bakomeza inzira ijya ku ishuri, kuri uyu munsi bahawe ishimwe n’Umuyobozi w’Akarere, Kayiranga Emmanuel.”

Ishimwe Meya Kayiranga yahaye aba bana ririmo: amakayi n’amakaramu, nk’uko bigaragara mu ifoto ibiro by’Akarere ka Rulindo byashyize kuri Twitter.
abana1.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *