Kabila yunze mu rya Kagame, yishyura Tshisekedi ibyo aherutse kumukorera

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC, yahamagaye kuri terefoni Félix Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi amwifuriza isabukuru nziza, yunga mu rya Perezida Kagame wari wageneye ubutumwa nka buriya ‘inshuti n’imuvandimwe’ we Tshisekedi.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena ni bwo Perezida Tshisekedi yizihije isabukuru y’imyaka 58 y’amavuko.

Perezida Kagame yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yifurije iriya nshuti n’umuvandimwe we kubaho imyaka myinshi.

Ati: “Ndagira ngo nifurize isabukuru nziza y’amavuko umuvandimwe n’inshuti yanjye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi. Ndakwifuriza ubuzima buzira umuze no kubaho imyaka myinshi iri imbere.”

Nyuma y’uko Perezida Kagame yifurije Tshisekedi isabukuru nziza y’amavuko, Perezidansi ya Congo Kinshasa yatangaje ko Joseph Kabila yahamagaye kuri terefoni Tshisekedi na we akamwifuriza isabukuru nziza.

Iyi Perezidansi yagize iti: “Mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira i Goma (muri Kivu y’Amajyaruguru), Umukuru w’igihugu, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yakiriye terefoni y’uwamubanjirije, Joseph Kabila Kabange, amwifuriza isabukuru nziza mu gihe yujuje imyaka 58.”

Tshisekedi ari i Goma kuva ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena, mu rwego rwo gusura uyu mujyi nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye mu kwezi gushize.

Icyo gihe abarenga 30 bitabye Imana, amazu arenga 3,500 arasenyuka ku buryo abarenga 21,000 basigaye ntaho gukinga umusaya bafite.

Joseph Kabila yifurije Tshisekedi isabukuru nziza, nyuma y’uko ku itariki ya 04 z’uku kwezi na we yari yamutunguye, akamuhamagara kuri terefoni we na madamu we (Denise Tshisekedi) mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 50 y’amavuko.

Tshisekedi na Kabila bombi bahoze bahuriye mu ihuriro ry’impuzamashyaka FCC (rya Kabila) na CACH (ya Tshisekedi), gusa baza gutandukana kubera umwuka mubi waje kurangwa hagati yabo.

Tshisekedi yitandukanyije na Kabila nyuma yo gusanga hari gahunda bombi bari bahuriyeho, gusa ntizigerweho uko bikwiye.

Byavugwaga ko hari ibyemezo bimwe na bimwe Tshisekedi yafataga, gusa Kabila n’inkoramutima ze bakabyitambika, bityo bigatuma atuzuza inshingano yemereye abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Urugero ni nko mu Ukwakira 2020 ubwo abadepite ba FCC bitambikaga umuhango w’irahira ry’abacamanza bashya Tshisekedi yari yashyizeho.

Kwitandukanya na Tshisekedi byakurikiwe no gusesa Inteko Ishinga amategeko ya Congo Kinshasa yari irangajwe imbere na Jeannine Mabunda, ndetse no gusesa Guverinoma yari irangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga Ilunkamba mbere yo gushyiraho Guverinoma nshya igizwe n’inkoramutima ze.

Kuba aba bagabo bombi bakomeje gutungurana bakifurizanya isabukuru nziza z’amavuko, abenshi babihuza no kuba nta mwuka mubi ukirangwa hagati yabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *