Ntwari Fiacre yateye umugongo Marines FC na APR FC yifuzaga kumugarura

Umunyezamu Ntwari Fiacre wakiniraga Marines FC nk’intizanyo ya APR FC, yamaze gutandukana na yo yerekeza mu kipe ya AS Kigali.

AS Kigali yaguze amasezerano y’umwaka umwe uriya munyezamu yari asigaranye muri Marines FC, imutangaho Frw miliyoni umunani.

Amakuru avuga ko mu mafaranga uyu munyezamu yaguzwe yahayemo APR FC Frw miliyoni enye, mu rwego rwo kuyishyura miliyoni eshanu yari yamuhaye mu mwaka ushize ubwo yongeraga amasezerano.

Byitezwe ko Ntwari asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali, akazajya ahabwa umushahara ungana na 550,000 Frw ku kwezi.

Ni umushahara uri hejuru ugereranyije n’uwo APR FC yamuhaga ungana na 250,000 Frw.

Ntwari Fiacre yumvikanye na AS Kigali, mu gihe amakuru yavugaga ko APR FC yifuza kumugarura mu rwego rwo kumusimbuza Rwabugiri Umar uheruka gusezererwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *