Mozambique: Perezida Nyusi yahaye umukoro ukomeye ingabo zitegura guhangana n’ibyihebe

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yategetse ingabo z’igihugu cye guhiga bukware ibyihebe biri mu ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo kuyigaruramo umutekano.

Perezida Nyusi yahaye uyu mukoro itsinda ry’abasirikare bo mu Ishami ry’ingabo n’umutekano bari bateraniye mu gace ka Muxúnguè ho mu karere ka Chibabava mu ntara ya Sofala.

Yavuze ko intego ye ari ugukurikirana abagizi ba nabi kugeza ku wa nyuma muri bo.

Ati: “Inshingano zanyu zo gukurikirana umugizi wa nabi wa nyuma ntizirangira, haba hano ndetse no mu majyaruguru. Twabwiye urubyiruko rwo muri Cabo Delgado ko tuzakomeza gukurikirana iterabwoba n’uburakari.”

Perezida Nyusi yabwiye bariya basirikare ko ubutumwa bwabwo ari ukuguma muri Cabo Delgado igihe kirekire gishoboka.

Ati: “Turabasaba bose (abitwaje intwaro) kuyamanika, kuko tudashaka kurwana n’abavandimwe bazi ko badhobora kubana n’abandi nta kibazo na kimwe bahuye na cyo.”

Perezida Nyusi yasabye abarwanyi bihishe mu mashyamba kuyavamo kuko ngo nta kibi kizababaho kitari ukubashakira gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe.

Umukuru w’Igihugu cya Mozambique kandi yavuze ko guhera ku wa Kane Tariki ya 15 Nyakanga Mozambique izatangira kwakira ingabo zo mu bihugu byo mu muryango wa SADC, nyuma y’iz’u Rwanda zageze muri kiriya gihugu mu cyumweru gishize.

Inshingano z’izi ngabo zose zizaba ari ugufatanya n’iza Mozambique guhangana n’ibyihebe bimaze imyaka ikabakaba hafi ine byarayogoje Cabo Delgado.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *