img_20210727_194426.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo za FAA ari mu Rwanda (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Angola (FAA), Gen António Egídio de Sousa Santos, ari hano mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi agomba kumaramo iminsi itanu.

Gen Santos ari hano mu Rwanda kuva ejo ku wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga, akazasoza uruzinduko rwe ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje ku rubuga rwayo.

Kuri uyu wa Kabiri Gen Santos n’itsinda ayoboye bagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, byabereye ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, mbere yo kubonana na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Angola aganira n’urubuga rwa MINADEF, yavuze ko uruzinduko rwe hano mu Rwanda rugamije gushimangira ubufatanye busanzwe hagati ya RDF na FAA mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu byerekeye ibikorwa n’imyitozo.

Ati: “Twishimiye kuba twatumiqe n’Umugaba Mukuru wa RDF kandi tugiye kumara hano iminsi.”

Uretse kuganira na ba Gen Kazura na Murasira, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Angola kuri uyu wa Kabiri yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yunamira imibiri y’Abatutsi baruruhukiyemo.

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo azasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama mu karere ka Musanze, ndetse akazanasura umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu karere ka Rubavu mbere y’uko asoza uruzinduko rwe.

img_20210727_194414.jpg

img_20210727_194421.jpg

img_20210727_194426.jpg

img_20210727_194430.jpg

Amafoto: @Minadef

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *