Perezida w’akanama ka gisirikare kayoboye Tchad mu buryo bw’inzibacyuho, Gen Mahamat Idriss Déby Itno, yatangaje ko abasirikare 24 ba kiriya gihugu bishwe nyuma yo kugabwaho igitero n’abitwaje intwaro.
Gen Déby mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko kiriya gitero cy’amaraso cyibutsa ingabo za Tchad “ibibazo by’umutekano” zihanganye na byo byugarije imwe mu mipaka ya kiriya gihugu.
Yakomeje agira ati: “Ni ikiguzi gikomeye turimo kwishyura muri iyi ntambara idasanzwe ikaze, ariko ntabwo izaba impfabusa. Tuzatuma ibyihebe biyamanika.”
Perezida Mahamat Idriss Déby kandi yunamiye bariya basirikare, anaboneraho kwihanganisha imiryango yabo.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Tchad, Gen Azem Bermandoa Agouna, yavuze ko bariya basirikare bagabweho igitero ubwo bari ku kirwa Tchoukou Telia giherereye mu kiyaga cya Tchad.
Ni ikirwa giherereye nko ku birometero 190 mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’umurwa mukuru wa Tchad, Ndjamena.
AFP yabwiwe ko bariya basirikare bagabweho kiriya gitero ubwo baruhukaga nyuma yo kuva ku irondo.
Usibye 24 bishwe, ngo hari n’abandi benshi bakomerekeye muri iki gitero nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byabitangaje.
Inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ni zo zishyirwa mu majwi yo kuba inyuma ya kiriya gitero, bijyanye no kuba zarakunze gukoresha ikiyaga cya Tchad nk’inzira yo kugaba ibitero ku ngabo za kiriya gihugu.
Nko muri Werurwe 2020 abasirikare ba Tchad babarirwa mu ijana biciwe hafi y’ikiyaga cya Bohoma, ibyakurikiwe n’ibitero ingabo za Tchad zagabye kuri uriya mutwe kuva muri Mata 2020 biyobowe n’uwari Perezida, Maléchar Idriss Déby Itno.
Nyuma yo kwirukana Boko Haram igahungira mu bihugu bya Niger na Caméroun, Déby yari yatangaje ko nta murwanyi n’umwe w’uriya mutwe ubarizwa ku butaka bwa Tchad.


