Perezida mushya w’igihugu cya Iran, Ebrahim Raïssi kuri uyu wa Kane, itariki 05 Kanama 2021 yarahiriye inshingano ze mu muhango wabereye mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu. Ebrahim Raïssi akaba yavugiye ijambo imbere y’abashyitsi barimo abaperezida ba Irak, Afghanistan ndetse n’umudipolomate w’umunyaburayi, Enrique Mora wicajwe imbere y’abahagarariye imitwe ifatwa nk’iy’iterabwoba.
Mu ijambo rye rya mbere nka perezida, Ebrahim Raïssi yatsimbaraye ku burenganzira bwa Iran mu guteza imbere gahunda yayo y’ingufu za nikeleyeri, asaba ko ibihano byose by’ubukungu byafatiwe igihugu cye byakurwaho.
Yagize ati “Gahunda y’ingufu za nikeleyeri ya Repubulika ya Kisilamu ni iy’amahoro rwose. Politiki y’igitutu n’ibihano ntibizahatira abaturage ba Iran kureka uburenganzira bwabo. Ibihano bifatirwa abaturage ba Iran bigomba kuvaho kandi tuzashyigikira gahunda iyo ari yo yose izemeza iyi ntego”.
Nk’uko tubikesha RFI, Perezida mushya wa Iran kandi yashyigikiye politiki y’igihugu cye mu karere giherereyemo, avuga ko ingufu zacyo zizana umutekano, amahoro n’ituze mu bihugu byo mu karere, kandi zizakoreshwa gusa ku bashaka kubikandamiza.
Ikindi gisa nk’ubutumwa bukomeye cyagaragaye ku Banyaburayi muri uyu muhango w’irahira rya Perezida Raïssi, n’uko uwari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Enrique Mora yicajwe inyuma y’abari bahagarariye Hamas, Hezbollah na ‘Jihad islamique’ yo muri Palestina.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


