Col. Charles Barija mbere gato y’uko ahabwa ikiruhuko cy’izabukuru mu ngabo za Uganda kuri uyu wa 5 Kanama 2021, yasabye yinginga Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga ko yamuzamura ku ipeti rya ‘Brigadier General’ nk’umuntu wamaze igihe kirekire ari umusirikare kandi agakora inshingano neza.
Uyu musaza winjiye mu gisirikare mu mwaka w’1979 yashimiye Perezida Museveni wamugiriye icyizere, akamuha ipeti rya Colonel (Col), ariko anamusaba ko yakongera kumuzamura byibuze, kugira ngo muri iki kiruhuko cy’izabukuru, azabashe kubaho neza, ntajye agendera kuri moto (boda boda).
Nk’uko Chimpreports yabitangaje, Col. Barija yifashishije inkuru ya Morodekayi muri Bibiliya wari uciye bugufi, ariko akagirwa umujyanama mukuru w’umwami. Yavuze ko byatera ishema Perezida Museveni abaye amuzamuye mu ntera mbere y’uko amuha ikiruhuko, cyane ko yamubereye umwizerwa mu gihe bamaze bakorana.
Yagize ati: “Ndasaba Perezida wanjye nkunda, nabereye umwizerwa, kunyibuka, akanzamura ku ipeti rya Brigadier General, kugira ngo ntazajya nkoresha boda boda ntashye mu rugo.”
Col. Barija yatangaje ko mu mwaka w’1981 ubwo amatora y’Umukuru w’Igihugu yari amaze kuba ari bwo yiyunze n’umutwe witwaje intwaro wa NRA waharaniraga ubwigenge bwa Uganda, wari uyobowe na Perezida Museveni, bafatana igihugu mu 1986.
Yagize ati: “Mu 1981 nyuma y’amatora, najyanye na Nyakubahwa dutangira urugamba rwo kubohora igihugu mu 1986. Kuva icyo gihe kugeza ubu, nari ndi kumwe na we”
Col. Barija yarindaga umutekano wa Perezida Museveni mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Uganda cyose (1981-1986). Yahawe ikiruhuko hamwe n’abandi basirikare babarirwa muri 618 barimo 14 bafite amapeti ya ‘General’.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


