Gatsibo: Abapolisi n’abagenzacyaha bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umuturage batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abapolisi babiri, abagenzacyaha babiri n’abaturage; bose bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Ntabajyana Laurent wapfiriye muri kasho ya Rugarama mu Karere ka Gatsibo.

Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko yari amaze iminsi atawe muri yombi na RIB akurikiranweho guhoza ku nkeke umugore we, afungirwa muri iyi sitasiyo (kasho).

Abo bari bafunganwe babwiye BTN ko Ntabajyana yakubitiwe muri iyi kasho, bitegetswe na Komanda wa Polisi ya Rugarama, IP Jean Claude Mukomeza, bimuviramo urupfu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye umunyamakuru w’iyi televiziyo ko yaba IP Mukomeza, undi mupolisi, abagenzacyaha babiri n’abaturage 7 bari bafunganwe na nyakwigendera bamaze gutabwa muri yombi.

By’umwihariko aba bapolisi n’abagenzacyaha, Dr Murangira yavuze ko bagomba guhanwa kuko icyaha bagikoze ku giti cyabo, “nta rwego rwabatumye”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *