Equity Bank yisobanuye kuri miliyari 137 Frw ivugwaho kuguriza ushinjwa iterabwoba

Ubuyobozi bw’ikigo cy’imari cya Equity Holdings Group PLC bwavuze ko ntaho buhuriye n’umushoramari wo muri Turukiya, Harun Aydin ushinjwa gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, byavugwaga ko yamuhaye inguzanyo y’amashilingi ya Kenya miliyari 15 (ni miliyari zirenga 137 z’amanyarwanda).

Aydin ni umwe mu bagize itsinda ryari riherejeke Visi Perezida William Ruto ubwo yerekezaga muri Uganda tariki ya 2 Kanama, uruzinduko rwabo ruburizwamo kubera ko nta ruhushya bari bafite.

Byaketswe ko Equity Bank yaba yaragujije Aydin izi miliyari z’amashilingi, abifashijwemo na Visi Perezida Ruto usanzwe ari inshuti ye. Bivugwa ko iyi nguzanyo yateganyirijwe kubaka uruganda ruzajya rutunganya imiti rwa Wakiso muri Uganda.

Komisiyo ishinzwe imari n’igenamigambi mu nteko ishinga amategeko ya Kenya iyobowe na Hon. Gladys Wanga itumizaho Umuyobozi Mukuru w’iyi banki, James Mwangi kuri uyu wa 25 Kanama 2021 kugira ngo asobanure niba Aydin yarahawe iyi nguzanyo mu buryo buciye mu mucyo.

Mwangi yohereje umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya banki, Gerald Warui kugira ngo amuhagararire muri iri bazwa. Uyu muyobozi imbere y’abadepite bagize iyi komisiyo yasobanuye ati: “Umushoramari wo muri Turukiya Harun Aydin ntaho ahuriye na Equity Bank. Ntabwo ari umukiriya wacu, nta nguzanyo yemerewe guhabwa natwe.”

Ku makuru avuga ko Visi Perezida Ruto yavuganye n’umuyobozi mukuru wa banki kuri telefone kugira ngo Aydin ayahwe iyi nguzanyo bitamugoye, Warui yagize ati: “Ntabwo tuzi ihamagara rya telefone rya Visi Perezida William Ruto ryerekeye inguzanyo y’amashilingi ya Kenya miliyari 15.”

Bisabwe na Minisiteri y’umutekano w’imbere, Harun Aydin yirukanwe muri Kenya nyuma yo gutabwa muri yombi tariki ya 7 Kanama, akekwaho gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba no gukora uburiganya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *