Mutsinzi Ange yiyongereye ku batazakina umukino w’Amavubi na Mali

Myugaruro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mutsinzi Ange Jimmy, yatangaje ko atacyitabiriye umukino Amavubi azakinamo na Mali mu kwezi gutaha kuko yifuza kubanza yamenyera mu kipe ya CD Trofense muri Portugal aheruka gusinyira.

Uyu musore wo mu Byimana yari mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yahamagaye, mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka utaha wa 2022 Amavubi afite mu kwezi gutaha.

Harimo uwo azakina na Mali ku wa 01 Nzeri, mbere yo guhura na Harambee Stars ya Kenya ku wa 05 Nzeri.

Mu butumwa butangwa kuri gahunda y’umunsi iranga ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, harimo ko Mutsinzi Ange Jimmy atazaboneka bitewe n’uko akeneye umwanya wo kumenyerana na bagenzi be ba Trofense aheruka gusinyira amasezerano y’umwaka umwe.

Muri ubu butumwa kandi harimo rutahizamu wa Simba SC, Meddie Kagere, yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 25 Kanama 2021 mu gihe Nirisarike Salomon ukinira FC Urartu muri Armenia agera mu Rwanda ku mugoroba w’uyu wa kane.

Mutsinzi Ange yiyongereye ku bandi bakinnyi batazakina uriya mukino barimo Manishimwe Djabel ufite uburwayi cyo kimwe n’umunyezamu Kwizera Olivier wirukanwe mu mwiherero.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *