Ambasaderi Joe Habineza azashyingurwa ku wa Mbere

Ambasaderi Joseph (Joe) Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva mu 2004 kugeza mu 2011, azashyingurwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Umuryango we wabitangarije mu muhango wo kumusezeraho wahuje Abanyarwanda baba muri Kenya barimo Ambasaderi w’u Rwanda, kuri uyu wa 25 Kanama 2021.

Biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera ugezwa mu Rwanda kuri uyu wa 27 Kanama, uvanwe mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya aho yapfiriye.

Ambasaderi Joe Habineza yapfuye tariki ya 20 Kanama 2021, azize uburwayi. Yari afite imyaka 57 y’amavuko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *