Kabale: Barasaba u Rwanda umurambo w’umuntu wabo warasiwe i Burera

Umuryango w’Umunya-Uganda witwa Justus Kabagambe barasaba u Rwanda kubaha umurambo w’uyu muntu warashwe kuwa 18 Kanama 2021 ubwo yari ageze ahitwa Gitovu mu Karere ka Burera.

Umuryango uhuza n’ubuyobozi ko uyu murambo wahabwa Uganda ugashyingurwa gusa umuryango yasize w’umugore n’abana babiri, wo ugasaba impozamarira.

Kabagambe bataziraga Kadogo yari afite imyaka 25 akaba yari atuye ahitwa Rutare muri Butanda bivugwa ko yarashwe n’inzego z’umutekano z’ u Rwanda, yarenze ku mupaka wa Uganda n’ u Rwanda hafi 1/2 cy’ikirometero cyose. Nta rwego bireba rwavuze kuri aya makuru.

Bivugwa ko Kabagambe yari yinjije mu Rwanda Kanyanga na mukorogo gusa ngo ubwo inzego z’umutekano zashakaga kumuhagarika, yashatse guhangana nazo. Ni mu gihe bagenzi be icyenda, Virunga Post, yavuze ko bari bafite ibisongo, batorotse.

Umugore wa Kabagambe, Jane Tukahirwa, nk’uko Chimpreports ibivuga, yagize ati ” Icyumweru kirirenze umugabo wanjye arasiwe mu Rwanda. Ntituzi ngo ni ryari bazaduha umurambo we ngo tumushyingure n’ubwo ubuyobozi bwo mu Rwanda bwatubwiye ko buwufite.”

Yakomeje ngo ” Turashaka ko bamutwoherereza tukamushyingura ndetse n’ubuyobozi bw’ u Rwanda kohereza ubufasha kuko yansigiye abana babiri.”

Umuyobozi muri Butanda, Bannet Champion, avuga ko ” Abayobozi b’Akarere ka Kabale nabamenyesheje ubusabe bw’uyu muryango. Nizeye ko bazabimenyesha minisiteri y’ububanyi n’amahanga ngo bavugane n’ubuyobozi bw’ u Rwanda.”

Depite David Bahati, uhagarariye Ndorwa y’ Iburengerazuba, ari naho Kabagambe akomoka, avuga ko ibihugu byombi biri kuvugana kuri iki kibazo, bityo ngo umurambo uzagezwa muri Uganda vuba. Uyu yavuze ko atazi iby’impozamarira birimo kugarukwaho n’aba baturage ba Uganda batakaje umuntu wabo.

Uyobora Akarere ka Kabale, Darius Nandinda avuga ko umurambo uzashyikirizwa Uganda kuwa Gatandatu.

N’ubwo inkuru imaze igihe mu binyamakuru bya Uganda n’ u Rwanda ko Kabagambe yarasiwe mu Karere ka Burera, ubuyobozi bwako ntacyo buratangaza.

BWIZA yavuganye na Meya wa Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko iki kibazo kiri kwigwaho n’inzego zo hejuru. Nta byinshi yashatse kugira icyo akivugaho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *