royal-family-worried-about-reconciling-with-prince-harry-meghan-markle-001.jpg

Ikindi gikomangoma mu bwami bukomeye ku Isi cyeguye kijya kuba muri Amerika

Kimwe nk’ibyo Meghan Markle n’Igikomangoma Harry bakoze mu 2020, Igikomangomakazi Mako cyo mu Buyapani n’umukunzi wacyo nacyo cyafashe icyemezo cyo guta inshingano z’ibwami kijya gutangira ubuzima bushya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byatangajwe na Japan Times kuwa gatatu ushize, itariki ya 1 Nzeri.

Muri Mutarama 2020 umuryango w’ibwami mu Bwongereza w’Igikomangoma Harry, umuhererezi w’Igikomangoma Charles na Lady Diana, batangaje ko bateganya kuva mu nshingano zabo ibwami.

Ibi byatewe ahanini no kuba umugore we, Umunyamerikakazi Meghan Markle, wahoze ari umukinnyi wa filimi akaba na nyina w’umuhungu we n’imfura ye, Archie, yarananiwe kwiyumva mu mibereho y’ibwami no mu Bwongereza by’umwihariko kubera ukuntu itangazamakuru ryaho ryakomeje kumwibasira kuva yahagera.

royal-family-worried-about-reconciling-with-prince-harry-meghan-markle-001.jpg
Igikomangoma Harry n’umugore we, Meghan Markle

Ku itariki ya 31 Werurwe 2020, nibwo uyu muryango watangaje ku mugaragaro ko usezeye ku nshingano z’ibwami, uhita wambuka Inyanja ya Atlantika ujya gutangira ubuzima bushya muri California, aho Meghan yavukiye, ari naho babyariye umwana wabo wa kabiri w’umukobwa, Lilibeth Diana.

Ikinyamakuru Japan Times kivuga ko ku itariki ya 01 Nzeri 2021, Igikomangomakazi Mako, umwishywa w’Umwami w’Abami w’u Buyapani, Naruhito, ndetse n’umukobwa w’Igikomangoma Akishino, nawe yavuye ibwami akajya gutura muri Amerika aho ateganya gukorera ubukwe na fiance we, Kei Kumuro, mu mpera z’uyu mwaka.

Nk’uko biteganywa n’itegeko ryo mu 1947, Igikomangomakazi Mako, umuvandimwe mukuru w’Umwami w’abami utaha w’u Buyapani, Hisahito, agomba guhita avanwa mu bagize umuryango w’ibwami. Uyu kandi ntabwo yemerewe kwakira akayabo ka miliyoni 152,5 z’Ama yens (Miliyoni 1,17 z’Amayero) aba agenewe mu gihe agiye gukora ubukwe kubera gutinya icyo rubanda rwavuga mu Buyapani.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *