Umupasiteri wo muri Nigeria, Cyril Utomi yatswitse imisastsi abagore bambara ku mitwe (wigs), inkweto ndende, n’ibyo bakoresha bikoraho kuko abakirisitu babifite badashobora guhura na Yezu. Ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko Pasiteri Utomi yatwitse ibi bintu avuga ko nta muntu wahura na Yezu ariho ibintu bitari karemano. Ibi byabaye ubwo ababwiriza butumwa benshi bari bahujwe na Holiness Revival Movement Worldwide mu mpera za Kanama. Uyu mupasiteri ni na we wishyiriye amashusho kuri Facebook ibyo yatse abakirisitu biri gushya. Uyu mupasiteri avuga ko ari ngombwa ” Gutwika ibintu byose bya Jezebel.”


