duc.jpg

Televiziyo na telefone zigezweho; ibiyobyabwenge ku bana bari munsi y’imyaka itatu

Ubushakaskashatsi bwakozwe n’abahanga batandukanye barimo abaganga n’imiryango irengera abana, bwerekanye ko umwana uri munsi y’imyaka itatu iyo amaze umwanya urenze isaha imbere ya televiziyo cyangwa telefone igezweho (smartphone) bigira ingaruka mbi ku bwonko bwe zageranywa no kumuha litiro ya divayi isembuye ngo ayinywe ayimare cyangwa kumutera mu maraso garama (gr) ebyiri (2) z’ikiyobyabwenge cyitwa kokayine (Cocaïne).

Radio Mpuzamahanga y’Ubufaransa (RFI), mu kiganiro cyayo cyitwa “Priorités Santé” (ubuzima ku isonga) cyatambutse kuwa 31 Kanama 2021, inzobere mu buzima bw’ababyeyi n’abana mu bitaro bya Kaminuza bya Paris-France (Médécin specialitse de la protection maternelle et infantile au CHU de Paris en France), Dr Anne-Lise Ducanda yasobanuye byinshi kuri iki kibazo.
duc.jpg

Dr Ducanda yavuze ko hagati ya 2013 na 2017, ubwo yari mu kazi yatunguwe no kubona umubare w’ababyeyi bazanaga abana kwisuzumisha kubera ibibazo byo mu mutwe warikubye inshuro zirindwi (7). Ibyo bibazo byari ibijyanye no gutinda kuvuga (retard du language), imibanire n’abandi (sociabilité), kubura ibitotsi, guhuma amaso, urugomo rukabije, kudahama hamwe, ubuswa mu mibare n’ibindi.

Dr Ducanda yakurikiranye uko abo bana babayeho mu miryango yabo, atungurwa no gusanga abasaga 95% muri abo bana bamara igihe kirengeje isaha imbere ya televiziyo cyangwa izi telefone iyo bari iwabo mu rugo.

Yahise akora inyandiko kuri icyo kibazo kugira ngo akangurire ababyeyi n’abarezi bareke yo ngeso mbi yo guhoza abana babo imbere y’amashusho ya televiziyo cyangwa telefone zigezweho.

Na none, nk’uko Dr Ducanda, yabivuze kuri RFI, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, yatunguwe no kubona ko ababyeyi benshi ntacyo bahinduye. Ni bwo mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, yanditse noneho igitabo acyita “Abana bato imbere y’amashusho: Tubarinde dute?” (“Les tout-pétits face aux ecrans: comment les proteger”). Muri icyo gitabo Dr Ducanda aributsa ababyeyi n’abarezi ingaruka mbi ziba ku bana bato birirwa imbere y’amashusho.

Iyo myanzuro ni nayo kandi umuhanga w’Umwongereza, Dr Noel Jordan, yabonye nyuma yo gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri icyo kibazo. Dr Jordan yemeza ko ingaruka ziba ku mwana umaze igihe kirenze isaha imbere ya televiziyo cyangwa ya telefone, zigereranywa n’izo yagira aramutse anyoye muri cyo gihe litiro ya dvayi isembuye, cyangwa agaterwa mu maraso garama 2 za kokayine (cocaine).

Ababyeyi bamwe bibeshya ko kumenyereza umwana telefone zigezweho cyangwa mudasomwa byatuma aza imbere y’abandi mu ishuri. Nyamara ngo siko bimeze kuko ibyiza ni ukumusomera ibitabo cyangwa kumuganiriza bisanzwe ku bintu bijyanye n’amateka.

Mu gihe abana bari mu ngo zabo cyangwa ku ishuri ngo ibyiza ni ukubareka bagakina n’abandi, bakiruka, cyangwa bagaterura ibintu bihwanye n’imbaraga zabo (activités énergétiques) aho kubaha telefone zigezweho ngo bazikinishe.

Abahanga mu buzima n’imitekererze y’abana bagira inama ababyeyi kujya bagenzura ibigo by’amashuri abana babo bigamo ntibabohereze mu bihoza abana imbere y’amashusho. Umwana uri hagati y’imyaka ine (4) n’itandatu (6) ntiyakagombye kureba isaha imbere ya televiziyo. Naho abana bari munsi y’imaka 3 ntibabymerewe na rimwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *