Abayobozi b’u Burusiya baravuga ko kuri uyu wa Mbere umugabo witwaje imbunda yarashe akica abantu 8 abandi 6 bagakomereka muri Kaminuza iherereye mu Mujyi wa Perm.
Uyu muntu warashe yahise atabwa muri yombi. Ibiro ntaramakuru bya leta, TASS, byavuze ko hari bamwe mu banyeshuri basimbutse mu igorofa banyuze mu madirishya ubwo bumvaga umurashi arimo kurasa.

Uyu muntu warashe bivugwa ko nawe ari umunyeshuri, bagenzi be benshi n’abakozi ba kaminuza bakaba bifungiranye mu byumba mu gihe ababishobora basabwe gusohoka muri kaminuza.
Iri shuri riherereye mu birometero bisaga 1200 ugana mu burasirazuba bwa Moscow.


