whatsapp_image_2021-09-20_at_11.00.30_am.jpg

Itsinda rishya muri Gospel, Holy Mercy ryashyize hanze indirimbo ‘Gumana nanjye’

Holy Mercy ni itsinda ry’abana b’abaririmbyi biyemeje kuririmba mu njyana zihimbaza Imana, rigwize n’abana bane bavukana batatu muri bo bavukanye ubumuga bw’uruhu.

Mu kiganiro Bwiza yagiranye n’aba bana badutangarije ko bishimye cyane, ikindi biteguye gukora uko bashoboye kose ubutumwa buri muri bo bukagera kure.

Baherukaga gushyira hanze indi ndirimbo mu mwaka ushize, kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo bise “Gumana Nanjye”, aho baba basaba Imana kubaguma hafi ntibajye kure.

whatsapp_image_2021-09-20_at_11.00.30_am.jpg

Usibye Impano yo kuririmba, aba bana bafite izindi mpano zitangaje zirimo gukina cinema, aho umuto muri bo Ndihokubwayo Fabiola yaje no kwegukana igihembo cy’umukinnyi muto w’umwaka mu iserukiramuco rikomeye rya cinema Mashariki African Film Festival nandi maserukiramuco akomeye muri afurika abikesha filime ya Dusabejambo Clementine yakinnyemo.

Gumana nanjye ni indirimbo yatunganyirijwe mu Umushanana Records haba mu majwi ndetse n’amashusho k’ubufatanye na Igihozo music, inzu ikorera mu gihugu cya Australia akaba ari nayo yamaze kugirana amasezerano y’ubufatanye n’aba bana, iyi Igihozo Music ni ishami rya Igihozo Rwandan Association Inc. kompanyi isanzwe iteza imbere umuco Nyarwanda muri Australia, aho iyobowe na Uwezeyimana Joyce ( Joy Key).

whatsapp_image_2021-09-20_at_11.00.28_am_1_.jpg
Uwezeyimana Joyce ( Joy Key)

Ndihokubwayo Fabiola
Ndihokubwayo Fabiola

Gumana nanjye ya Holy Mercy wayireba hano.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *