Nyuma y’igihe kirekire umunyamakuru w’icyamamare muri Uganda, Andrew Mwenda akekwaho kuba umutinganyi kubera ko adakunze kugaragara ari kumwe n’igitsina gore, kuri ubu aravugwaho kuba ari mu rukundo na mubyara w’umufasha wa perezida Museveni, Janet Kataaha Museveni.
Mu myaka ishize, umunyamakuru Andrew Mwenda ufite ikinyamakuru The Independent, yigeze kwemera ibyo yavugwaho (ariko asa nk’ubishongoraho) na bamwe mu bayoboke b’ishyaka FDC bamushinjaga kuryamana n’abantu bahuje igitsina.
Yabaye nk’uwemera ibyo yavugwaho byose agira ati “Amaherezo noneho ndazumva inshuti zanjye n’abafatanyabikorwa bo muri FDC nyuma yo kubita abadafite ubwenge. Banshinje ko ndaryamana n’abo duhuje igitsina. Ndemera iki cyubahiro.
Ntabwo aribyo gusa, kugirango nirinde ibizaza byose, reka nanjye mvugishe ukuri kandi mvuge ibibi byanjye byose: mfite ibitsina bibiri, nahinduje igitsina, mfata ku ngufu, ndi umwicanyi ruharwa kandi ndya abantu, yego ngerageza inyama z’abantu rimwe na rimwe kandi zirimo umunyu mwinshi ngomba kubivuga,”
Mwenda yavuzweho kuba yaba aryamana n’abo bahuje igitsina kubera ko adakunze kugaragara mu ruhame ari kumwe n’umugore ngo amwite ko ari uwe.
Gusa, nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Boom.ug rwo muri Uganda, mu 2019, yagaragaye I Mbarara ari kumwe n’umukobwa uba mu Bwonegereza, ariko kuva ubwo ntiyongeye kugaragara bari kumwe.
Nyuma y’aho mu mpera z’uyu mwaka yongeye kugaragara ari kumwe n’undi mugore utandukanye n’uwo bituma bamwe bizera ko umubano we n’uwo wo mu Bwongereza bari bagaragaranye warangiye.

Kuri ubu rero mu minsi ishize ku itariki 22 Nzeri, uyu munyamakuru yagaragaye ari kumwe n’umukobwa witwa Fifi bivugwa ko ari mubyara w’umufasha wa Perezida Museveni, Janet Museveni, ibintu ngo byongera gushimangira ukuntu ari umuntu wa hafi w’umuryango w’umukuru w’igihugu.
Mwenda kaba yarashyize ahagaragara ifoto ari kumwe na Fifi bicaranye mu ntebe ari kumwenyura ubona ko ari kumwe n’urukundo rw’ubuzima bwe nk’uko iyi nkuru ivuga.
Bivugwa kandi ko Mwenda na Fifi baba bamaranye igihe kirekire mu rukundo ariko bari batarabishyira ku mugaragaro.


