Umurundikazi Francine Niyonsaba ukunzwe kwitwa Fara, akomeje kuryoherwa n’ibihe byiza yagize ubwo yatwaraga amarushanwa atandukanye yo kwiruka yabereye ku mugabane w’Uburayi n’uburyo yakiriwe mu cyubahiro n’Abarundi ubwo yageraga i Bujumbura tariki ya 22 Nzeri 2021.
Ni akazi uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko avuga ko katari koroshye kuko yahuye na byinshi byagombaga kumuca intege ariko arabirenga, atahukana intsinzi.
Mu butumwa Fara yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 26 Nzeri 2021, yavuze ko ibyagombaga kumuca intege birimo kuba akomoka mu gihugu gikennye no kuba ari yarabwirwaga ko ari umukobwa.
Yagize ati: “Nkomoka mu gihugu kimwe mu bikennye cyane ku Isi ariko cyiza cyane. Bambwiraga ko abahungu bonyine ari bo babishobora, njyewe ndi umukobwa. Bantakarije icyizere ariko nashyizeho agahigo ku Isi.”
Fara yegukanye amarushanwa arimo iryo kwiruka ku ntera ya metero 3000 ryabereye i Paris mu Bufaransa, irya metero 5000 ryabereye i Brussels mu Bubiligi n’irindi rya metero 2000 ryabereye i Zurich mu Busuwisi ndetse aba uwa gatatu mu rindi rushanwa ryo kwiruka ibilometero 15 ryabereye mu mujyi wa Valencia muri Esipanye; yose yabaye muri uku kwezi kwa Nzeri.
Uyu mukobwa muri iri rushanwa ryabereye i Zurich tariki ya 13 Nzeri 2021, yashyizeho agahigo ko kwiruka metero 2000 mu gihe gito. Yakoresheje iminota 5, amasegonda 21 n’ibice 56.


