Amajyepfo: Ingaruka za Covid-19 kuri za kaminuza, abahoze ari abanyeshuri barasaba ubufasha ngo bakomeze kwiga

Abahoze ari abanyeshuri muri kaminuza zitandukanye zigenga zo mu ntara y’Amajyepfo bagahagarika kwiga muri kaminuza kubera ingaruka za covid-19 ku hantu bakuraga amafaranga y’ishuri barasaba ubufasha uwo ari we wese ngo bakomeze kwiga.

Mu kiganiro abahoze ari abanyeshuri batandukanye mu makaminuza yigenga atandukanye bagiranye na bwiza.com kuri uyu wa ka 7 Ukwakira 2021 barasaba ubufasha ngo bakomeze kwiga kaminuza.

Ndatimana Marie Louise wahoze ari umunyeshuri muri ICK akagarukira mu mwaka wa Kabiri muri management aganira na Bwiza.com yavuze ko yacuruzaga imyenda y’abana agahomba muri iki gihe cya Covid-19 muri ubwo bucuruzi akaba ariho akura amafaranga y’ishuri agahagarika kwiga kuri ubu akaba asaba ubufasha ngo akomeze kwiga kaminuza.

Uyu mukobwa yagize ati:” Naracuruzaga arinaho nkura amafaranga ariko mbura igishoro cyo gukomeza gucuruza no kwigabirahagarara, kuri ubu ndashaka ubufasha bwo gukomeza kwiga kuko ntabushobozi bwo kwiga nkifite bwo gukomeza kwiga”.

Undi wahoze ari umunyeshuri mu mwaka wa Kabiri w’amajyambere ( Development ) muri PIASS Huye campus utifuje ko amazina ye atangazwa aganira na Bwiza.com yavuze ko nawe yagizwe ho ingaruka na covid-19 akaba kuva mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka yarahigaritse kwiga kuri ubu akaba asaba ubufasha ngo akomeze kwiga arangize icyiro cya kabiri cya kaminuza.

Uyu musore yagize ati:” Narimfite akazi mu mushinga ukorana n’abaturage abawuteraga inkunga barahagarara nawo urahagarara mbura akazi n’amafaranga nari naragerageje kwizigamira arashira mpagarika kwiga mu kwa Gatatu kujyeza ubu”.

Uyu musore yakomeje avuga ko bishobotse akabona umuterankunga cyangwa akandi kazi agakomeza kwiga akarangiza kwiga byamugirira akamaro we, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.

Undi wahoze ari umunyeshuri twaganiriye utifuje ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru yavuze ko yigaga mu wa mbere icungamari muri UNILAK acuruza no kunguzanyo agahomba n’amafaranga y’ishuri akabura kuva mu kwezi kwa Gatandatu 2020 kujyeza ubu akaba yarabuze uko asubira ku ishuri kuri ubu akaba ari gusaba ubufasha ngo azasubire kwiga.

Uyu mwari yagize ati:” Nacuruzaga muri papeteri covid-19 igitangira irahomba arininguzanyo amafaranga tubonye tukishyura inguzanyo amafaranga yo gukomeza kwiga arabura kwiga birahagarara”.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko kuri ubu ngubu nta bushobozi bwo gukomeza kwiga afite bishobotse akaba yabona akazi cyangwa inkunga agakomeza kwiga bya mufasha mu mibereho y’ahazaza nk’urubyiruko.

Abayobozi batandukanye n’abakozi mu makaminuza yigenga baganiriye na Bwiza bemeje ko bahuye n’ikibazo cyo gutakaza abanyeshuri muri iki gihe cya covid-19 umwaka w’amashuri 2019-2020 kuko waje no guhagarara ugasubukurwa mu mpera za 2020 bamwe mu banyeshuri ntibagaruke kwiga.

Musenyeri Gahizi umuyobozi wa CUR Huye na Save campuses aganira na Bwiza yemeje ko abasaga 30 bavuye mu ishuri mu mwaka wa 2019-2020. UNILAK ishami rya Nyanza bemeje ko abasaga 21 baretse ishuri na ICK yemeje ko imibare itaraboneka ariko ikibazo cyahagaragaye na PIASS ishami rya Huye bemeje ko iki kibazo cyahagarage ariko imibare ya nyayo itaraboneka y’abataye ishuri.

Muri iyi nkuru twibanze muri kaminuza zo muntara y’amajyepfo ariko mu bihe bitandukanye hagiye humvikana ingaruka zitandukanye covid-19 yagize ku burezi mu makaminuza yigenga by’umwihariko kuva mu mashuri kw’abanyeshuri birihiraga bitewe n’aho bakuraga amafaranga yo kwirihira.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo mu butumwa bugufi yoherereje Bwiza kuri iyi nkuru asubiza ubwo yoherejwe n’umunyamakuru yavuze ko Covid-19 yagize ingaruka ku nzego zose abo banyeshuri bakwegera uturere bakamenyeshwa amahirwe ahari.

Uyu muyobozi yagize ati:”Waramutse, nibyo koko covid-19 yagize ingaruka kuri sectors zose. Ku kijyanye n’ikibazo ubajije rero, nta mwihariko dufite nk’Intara ariko hari gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na covid-19, niba abo banyeshuri bari mu baba bujuje ibisabwa ngo nabo bafashwe binyuze muri izo gahunda, twabagira inama zo kwegera ubuyobozi bw’Uturere babarizwamo bakamenyeshwa ayo mahirwe”.

Turi no kugerageza kuvugana na minisiteri y’uburezi ngo tumenye icyo ivuga kuri iki kibazo hamwe na BRD igihe icyo aricyo cyose twagira andi amakuru tumenya twayabatangariza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *