Umwangavu w’Umuzungukazi witwa Jess Griesel aherutse gutungura abatari bacye agaragara yambaye ingofero itukura y’ishyaka riharanira ubwisanzure mu bukungu muri Afurika y’Epfo (EFF), ishyaka rigamije guhindura imiterere ya politiki y’igihugu.
Ni umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 19, umuzungukazi uvuga ururimi rwa afrikaans rukoreshwa n’abazungu bo muri Afurika y’Epfo, uherutse gutorerwa kujya mu nama ihagarariye abanyeshuri (SRC) muri Kaminuza ya Cap agendeye ku iturufu y’ishyaka EFF rya Julius Malema.
Muri iki gihugu cya Afurika y’Epfo, aho hakunze kugaragara umwuka mubi ushingiye ku moko , uruhande uyu mukobwa yafashe ntabwo rwakiriwe neza n’abantu bamwe.
Ubwo Griesel yatangazaga kandidatire ye muri SRC muri Nzeri, umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yamwise “umugambanyi ku bazungu nkawe.”

Nyuma y’imyaka igera muri 27 ubutegetsi bwari mu maboko y’abazungu gusa buvuyeho, ubwo Nelson Mandela yatorerwaga kukiyobora mu matora ya mbere ya demokarasi, Griesel yatangaje ko uko yafashwe byamubabaje nk’uko yi nkuru dukesha BBC ivuga.
Ati “ Kwitwa umugambanyi ku bwoko ni ikintu nabonye gitangaje cyane kandi gihishura cyane ukuri kuri Afurika y’Epfo y’uyu munsi. Ibi bivuze ko buri gihe hariho club ‘yacu’ na club ‘yabo’.
Kugirango wumve neza ukuntu uruhande yafashwe rwakiriwe nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ni ngombwa kumva ukuntu ishyaka EFF ryahungabanyije politiki ya Afurika y’Epfo.
Iri shyaka ryashinzwe mu 2013, riyoborwa n’umugaba utajya uripfana witwa Julius Malema, ufata uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Hugo Chavez, nk’ikitegererezo ndetse urwanira inyungu z’abirabura b’Abanyafurika y’Epfo b’abakene.
Iri shyaka rivuga ko ari ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rirwanya ba gashakabuhake ryivuye inyuma kandi riharanira kwizahura mu bukungu.
Abayoboke baryo bakunze guteza akavuyo kandi bakunze gushinjwa kwanga Abazungu. Ni ukubera ko bakunze gusaba Abazungu bo muri Afurika y’Epfo basubiza Abirabura ubutaka bigaruriye bagera mu gihugu.
Bamwe mu bayoboke b’iri shyaka bakunze kumvikana rimwe na rimwe baririmba indirimbo zo mu gihe cy’ivanguraruhu zagiraga ziti Ica Umu-Boer, Ica umuhinzi”
‘Boer’ ni ijambo rikomoka ku rurimi rwa afrikaans rivuga umuhinzi ryakunze gukoreshwa mu gusobanura abaturage ba Afurika y’Epfo bafite abakurambere bakomoka mu Buholandi, u Budage, n’u Bufaransa bageze muri iki gigihugu mu 1652.
Iyi ni indirimbo itaravuzweho rumwe ndetse urukiko rwafashe nk’amagambo y’urwango agamije kwibasira abahinzi b’abazungu.

Itorwa rya Griesel wabaye umwe mu bantu 15 bagize inama ihagarariye abanyeshuri muri kaminuza yigamo ariko, ryagaragaje ukuntu akunzwe muri bagenzi be nubwo hari abatarabyishimiye.
Uyu munyeshuri wiga politiki, philosophie n’ubukungu yagize ati “ Ndateganya kuba amaso, amatwi n’ijwi ry’abanyeshuri no gukomeza kubahagararira uko nshoboye,”
Nubwo yavutse nyuma y’imyaka 8 ubutegetsi bwa Apartheid buhirimye, Griesel avuga ko ahora azirikana umurage wa politiki z’ivanguraruhu.


