Abatuye Addis Ababa basabwe kujya gukumira TPLF itarabageramo

Ubuyobozi bw’umurwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, bwahamagariye abawutuye kujya gukumirira ahandi umutwe witwaje intwaro wa TPLF, utarabageramo.

Ni nyuma y’aho uyu mutwe uharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray utangarije ko wamaze gufata uduce kwa Dessie, Burka na Kombolcha, turi byibuze mu bilometero bigera kuri 380 ugana muri Addis Ababa.

Ubuyobozi bw’uyu murwa bwasabye abaturage kumurika intwaro bafite, hanyuma bakajya guhurira mu duce baturanye, bagakumirirayo abarwanyi ba TPLF.

Itangazo bwasohoye uyu munsi rigira riti: “Abaturage bahura, bakajya kurinda uduce duturanye. Abafite intwaro ariko badashaka kuharinda barasabwa kuziha Leta, inshuti zabo za hafi cyangwa abo mu miryango.”

Mu gihe urugamba rukomeje kugora Leta ya Ethiopia by’umwihariko Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed warutangije, abasivili bakomeje gusabwa gutanga umusanzu mu kurwanya TPLF.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *