Umuhanzi nyarwanda w’indirimbo n’imivugo, Kivumbi King (Umwami Kivumbi) avuga ko radiyo na televiziyo byo mu Rwanda bibakama, zigacuranga indirimbo zabo zitabishyuye.
Ni mu gihe bizwi ko muri iki gihugu, ibinyamakuru bicuranga igihangano cy’umuhanzi mu buryo bwakwitwa kumufasha kukimenyekanisha, ariko we akavuga ko burya zitaba ari impuhwe.
Kivumbi yatanze ubu butumwa asubiza ubwa mugenzi we Alyn Sano wasabaga abahanzi gushaka ibindi bakora muri ibi bihe Guverinoma yahagaritse ibikorwa birimo ibitaramo, mu rwego rwo kugabanya ubwandu bwa Covid-19 bwongeye kuzamuka.
Alyn ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021 yagize ati: “Bagenzi banjye b’abahanzi nyarwanda, nimureke duhurire hano dutekereze ku bundi buryo twabaho butandukanye n’akazi kacu. Nibitaha ibyo, #kabaye.” Ubutumwa yabwanditse mu rurimi rw’Icyongereza, tubushyira mu Kinyarwanda tugenekereje.
Kivumbi yasubije ko yavuze kenshi ku kibazo cyo kubarura ibihangano ku muhanzi mu Rwanda, ku buryo yakigiraho uburenganzira busesuye, akomeza ati: “Radiyo na televiziyo zikwiye kwishyurira abahanzi gucuranga indirimbo zabo, ntabwo ari impuhwe ziri kutugirira, mu by’ukuri barimo kudukama.”
Uyu muhanzi yavuze ko ikimubabaje kurushaho ari uko aho kugira ngo radiyo na televiziyo zishyure abahanzi, ahubwo ari bo bishyura kugira ngo indirimbo zabo zumvikane.


