Polisi yo mu Mujyi wa Amritsar wo mu Buhinde ivuga ko umugabo ukekwaho gushaka gukora igikorwa cya Sakirilego ku rusengero rwera rw’Aba-Sikh yakubiswe kugeza apfuye.
Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, ngo ibi byabaye mu masengesho yaberaga mu rusengero rwa Golden Temple kuri uyu wa Gatandatu.
Uyu mugabo ngo yinjiye mu cyumba cyera, ahabikwa igitabo cyera cya Sikhism, Guru Granth Sahib, kibikwa nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.
Yagerageje gukora ku nkota y’imihango yashyizwe iruhande rw’igitabo, ariko arushwa imbaraga n’abashinzwe umutekano n’abasengaga.

Uru rusengero rwa Zahabu mu 2017 hemejwe ko ari ho hantu hasurwa kurusha ahandi ku Isi
Guhangana kwabaye mu masaha ya saa 17h45 kandi yafashwe kuri camera ubwo amasengesho ya nimugoroba yatambukaga kuri tereviziyo.
Ntibisobanutse ibyakurikiyeho, gusa polisi yavuze ko uyu mugabo basanze yapfuye ubwo abapolisi bageraga aho, hakaba hakomeje iperereza.


