Police FC yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego bitatu ku busa mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, i Kigali kuri uyu wa 19 Ukuboza 2021.
Ni umukino warangiye amakipe yombi ubona ko yakaniranye yose ashaka ibitego aho iminota 40 ya mbere yarangiye ari ubusa ku busa, ku munota wa 44 w’igice cya mbere cy’umukino Ntirushwa Aimee atsinda igitego cyiza cyane nyuma yo gucenga abacyinnyi b’inyuma ba Etincelles FC ku ishoti riremere cyane.
Ku munota wa 49 ushyira uwa 50 mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’umukino Danny Usengimana ku ishoti ryiza cyane riremereye, yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC.
Police FC yakomeje gukina neza, irusha Etincelles ku buryo bugaraga, ku munota wa 81 ushyira uwa 82 Hakizimana Muhadjiri ayitsindira igitego cya 3 cya Police FC nyuma yo gucenga ba myugariro hafi ya bose n’abo hagati ba Etincelles FC, uyu mukino ukaba ari nako warangiye.
Iyi ntsinzi ya Police FC, isize igeze ku mwanya wa Kane isimbuyeho ikipe ya AS de Kigali aho ihise igira amanota 16 naho ikipe ya Etincelles FC iguma ku mwanya wa nyuma (16) n’amanota atanu gusa, aho itaratsinda umukino n’umwe.
Undi mukino wabaye kuri uyu munsi wa 9 wa shampiyona ni uwahuje Gicumbi FC na Musanze FC i Gicumbi. Warangiye amakipe anganyije ubusa ku bundi (0-0).
Shamiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda izakomeza mu cyumweru gitaha aho ikipe ya Police FC ifite umukino w’indyankurye na Rayon sports FC nayo yabonye intsinzi mu mpera z’iki cyumweru dusoje.
Uyu munsi wa cyenda wa shampiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda urangiye ikipe ya Kiyovu sports club ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda by’agateganyo n’amanota 20.


