Ibitambo mu madini -I gice cya mbere

Mu nyandiko isa n’ibaza, twari twibajije ikibazo kijyanye n’ibitambo biboneka mu madini cyane cyane amadini yahishuwe, isoko yabyo, akamaro kabyo, igihe byaba byaratangiriye n’ibindi n’ibindi.

Twaribajije tuti : ese ibitambo bikorwa n’abantu mu madini yose, byaba bifite inkomoko ku Mana mw’ihishurwa cyangwa se byaba ari imico iboneka mu bantu bose, mu bihe byose kandi no mu madini yose kuva cyera na kare?

Mu kubiganira turanyura mu nzira iteye itya :

• Uko bisobanurwa n’amadini (ABAYAHUDI, ABAKRISTU, ABAYISILAMU)
• Uko amateka ya muntu abigaragaza (réalité historique)
• Isesengura ryacu
• Umwanzuro

Turifashisha inyandiko, ibitabo n’ibiganiro bikurikira :

Igitabo cya Bibiliya, Igitabo cya Coroani, Igitabo cya dictionnaire du Coran yanditswe n’abarimu ba za Kaminuza 26 bihagarariwe na Prof Mohamed Ali Amir Moezzi, article ya Adolphe Lods : Revue de l’histoire et de la philosophie religieuse 1921, La Violence et le sacré de Réné Girard 1972, Article : Sacrifice : de l’Histoire comparée à l’anthropologie religieuse de : Emile Poulat, Maria Daraki, André Padoux et Réné Laneau 1981, Alfred Loisy : essaie Historique sur le sacrifice 1992.

IMPAMVU Z’IBITAMBO

1. ABAYAHUDI

Nkuko abanyamateka benshi babivuga, ibitambo byo mu Bayahudi bigaragara mu bice 4

(1) Igitambo ni IMPANO, ITURO (don) abantu baturaga imana zabo. Muri iki cyiciro niho haboneka : ibintu nk’ubusabe bw’icyo wifuza, igitambo giherekeza isengesho, ubusabe bushaka imigisha, impuhwe (grâce), igitambo ndetse gisasira ubwicanyi bukomeye (koreka imbaga) n’ibindi. Ibi bitambo ngo nibyo byari byiganje mbere y’iyimukira Misiri.

(2) Igitambo ni IMPONGANO y’ibyaha. Utamba aba agamije gusa n’uwicuza ikibi yakoze akabitangira igitambo. Iyi myumvire yatangiye kwamamara ku gihe cy’Umuhanuzi Ezéchiel (VI av. J C) ariko ugasanga n’abanyedini batabyumvikanaho. Bityo rimwe ugasanga bibwira ko amaraso yamenetse ari bweze aho yamenewe kubera ikosa ryakozwe, ubundi bati itungo riraba ituro ryo kurura imana yarakaye : Kubara 7 :16-17, 22-23 n’ahandi, cyangwa se bati ubuzima bw’itungo buraba ingurane (rançon) y’icyaha (Abalewi 17 :11.

(3) Igitambo ni IFUNGURO RY’IMANA (repas des dieux). Aha haturuka imvugo zigira ziti : Umugati w’Imana, ameza y’abakuru, umugati na divayi by’imana, bityo kuri buri nyamaswa yatambwe hakabaho umugati, umuvino ndetse n’Umunyu wa Yahvé etc.

(4) Igitambo ni UBURYO BWO GUSANGIRA (communion). Muri iki cyiciro niho abatambye basabana n’imana yabo, bagasangira amafunguro. Abagize amahirwe yo gutumirwa kuri iryo funguro ry’igitambo bihwanya n’imana ndetse hakavamo n’igihango (alliance) : wabisanga mu kubara 25:1-3 5, muri psaume 50:5Yahwe (Yehova) aragira ati: huriza hamwe abanyiyeguriye mu bitambo; bityo umunyu ushyirwa ku bitambo bawita umunyu w’igihango Abalewi 2 :12. Ubu buryo bw’ibitambo bwarakomeje kugeza mu kinyejana cya 1 nyuma ya Yezu.

Ikindi kigaragara ni uko ibi byiciro bine by’ubwoko bw’Ibitambo ubusanga no mu mico y’Abagereki n’Abaromani ba cyera (antiquité) nkuko bigaragazwa n’igitabo kirangiza amashuli cya M.Toutain (mémoire de fin d’étude à la société Ernest Renan)

2. ABAKIRISITU

K’ubijyanye n’ibitambo, imyemerere ya Gikristu ishingiye kw’uguhamya mu buryo butaziguye (affirmation abrupte) budashobora kuganirwaho cg kumvikanwaho (sans négociations et compromis) ko Igitambo gihatse ibindi ari icya Yezu yitangiye ku musaraba, agamije gucungura abantu bari bataye ubumuntu igihe birukanwa mw’ijuru (chute) no kubakiza icyaha basizwe na Satani umunsi ibashuka (rédemption et expiation). Bityo iyo myemerere igaragaza ibintu bitatu shingiro :

(a) imyemerere ishingiye ku gikorwa cy’icungurwa rya Yezu cyo kwitanga agapfira ab’isi, (théologie de la rédemption).

(b) kw’isakaramentu ritanga imyumvire mishya y’Agakiza ka Muntu kagaragarira muri Kiliziya abayoboke basangiriramo (église comme espace de communion-théologie du sacrement).

(c) imirimo y’imyemerere ya Roho (théologie spirituelle) isaba kwibabaza cg se kwiyibagirwa ukiyegurira Imana (ascétisme), n’ibitagaragara (mystique) bishyira imbere umurimo w’iyamamaza (apostolique) aho kwitanga kwa Muntu (sacrifice de soi) nk’uko Yezu yabigenje kuboneka mu buryo bw’imbere (mu mutima) bwunga nyirabwo n’Imana no mu buryo bwo hanze buhuza bugashyikiranya nyirabwo na bagenzi be.

Uko niko muri make Ubukristu bubona iby’ibitambo (le dictionnaire de la théologie catholique de Vacant, Mangenot et Amann(1899-1950)

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *