Kivu y’Amajyepfo: Umunsi w’Umujyi Upfuye mu kwifatanya n’abaturage ba Goma na Beni

Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa bya Sosiyete Sivile ya Kivu y’Amajyepfo byahamagariye umunsi w’umujyi upfuye kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Ukuboza mu Mujyi wa Bukavu mu rwego rwo kwerekana ko bifatanyije n’abatuye mu Mijyi ya Goma na Beni muri Kivu y’Amajyaruguru; bamagana iyoherezwa ry’ingabo za Uganda n’abapolisi b’u Rwanda.

Sosiyete sivile yemera ko uku guhuriza hamwe kw’inzego z’umutekano z’ibihugu bitatu bidashobora gukemura ikibazo kirambye cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane ushize i Bukavu no mu itangazo ryashyizwe ahagaragara; Sosiyete sivile yagize iti: “Ntabwo ukemurana ibibazo n’ababiremye. Turavuga oya kumasezerano ayo ari yo yose yemerera abapolisi b’u Rwanda kugera ku butaka bwacu bwa Congo; ngo kuducungira umutekano. Haba muri Goma cyangwa ahandi.”

Yakomeje igira iti “U Rwanda na Uganda biri mu bibazo by’umutekano twahuye nabyo mu burasirazuba imyaka irenga 25. Turacyibuka ingaruka za mbi za ADF / Nalu muri Ituri; i Beni hamwe n’Interahamwe muri Kivu y’Amajyepfo; kimwe n’ingabo za Uganda n’u Rwanda iwacu hamwe n’indi mitwe myinshi yitwaje intwaro ishyigikiwe n’ibi bihugu. Niyo mpamvu, kugira ngo tugaragaze ibyo tutumvikanaho kandi twerekane ubufatanye na bagenzi bacu bo muri Goma, sosiyete sivile yo muri Kivu y’Amajyepfo irahamagarira umunsi w’Umujyi Upfuye mu ntara zose ku wa Kabiri, 28 Ukuboza “.

Sosiyete sivile ikaba yahamagariye abakuriye amahuriro y’abaturage, abayobozi b’amasoko n’andi mashyirahamwe y’abaturage mu mujyi no mu byaro kubigiramo uruhare ngo uyu munsi ushoboke.

Bavuga ko Guverinoma ya Congo ikwiye ahubwo guhitamo gushyira igisirikare n’abapolisi ba Congo aho bakenewe aho kwitabaza ingabo z’amahanga.

Bati: “Guverinoma y’igihugu igomba ahubwo kongerera ingufu, guha ibikoresho no gushyira ku murongo FARDC yacu na Polisi yacu; kugirango bashobore kuturindira umutekano, kuruta gukomeza gusinya amasezerano adusuzuguza “.

Ku wa Mbere ushize, itariki 20 Ukuboza, nibwo abatuye Umujyi wa Goma bazindukiye mu myigaragambyo bavuga ko badashaka ko hari itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bazakandagira ku butaka bwabo baje mu kuhabungabunga umutekano.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *