Umunyamakuru Pascal Butoyi wa Radio na televiziyo by’u Burundi, RTNB, yatangaje ko ubuzima bwe buri mu kaga nyuma y’aho akomeje guterwa ubwoba abwirwa ko azicwa.
Mu ibaruwa yandikiye umuyobozi mukuru wa RTNB, Pascal Butoyi , wibanda ku nkuru zo kurengera ubidukikije kuri radiyo y’igihugu, yatangaje ko akomeje guterwa ubwoba abwirwa ko azicwa kubera inkuru yagiye akora.
Ni inkuru avuga ko yagiye akora mu gace ka Gasekabuye mu Mujyi wa Bujumbura avuga ko abaminisitiri batatu, uw’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe imyubakire n’uw’ubutabera bahishira.
Aba baminisitiri bivugwa ko bafashe icyemezo cyo guhagarika inyubako zose zari zirimo kubakwa muri ako gace bidaciye mu mategeko mu isambu y’uwitwa Emmanuel Nibigira, bikaba byari bibangamiye imiryango ihakikije nk’uko iyi nkuru dukesha Ubmnews ivuga.
Kuva icyo gihe umunyamakuru Butoyi avuga ko amaze kurusimbuka inshuro eshatu kandi yagiye akurikiranwa kenshi n’abantu batazwi bari mu modoka yo mu bwoko bwa TI ifite ibirango D5640A kugeza mu marembo ya RTNB.
Uyu munyamakuru mu ibaruwa ye akaba yasabye umuyobozi wa RTNB gukurikirana ikibazo cye umutekano we n’uw’umuryango we ugacungwa.


