Inzoga zitwa UMUNEZA na TUZANE zikoze mu bitoki zivugwaho kwica abantu bane zahagaritswe by’agateganyo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) ku isoko ry’u Rwanda.
Imwe muri izi nzoga yitwa UMUNEZA iri mu zikekwa kwica abantu bane bo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 27 Ukuboza 2021.
Abitabye Imana barimo Abagabo 3 n’umugore umwe. Mu gihe abandi 3 bari barembeye kwa muganga.
Inzego zitandukanye za Leta zirimo iz’ubuzima n’ubugenzacyaha zahise zItangaza ko zatangiye gukurikirana iby’iki kibazo nyuma y’urupfu rw’abo bantu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA), cyatangaje ko izo nzoga zabaye zihagaritswe hashingiwe ku igenzura ryakozwe, nyuma ya raporo z’abantu bikekwa ko bagizweho ingaruka nyuma yo kunywa zimwe muri zo .
Iki icyemezo cyafashwe nanone hashingiwe ku itegeko No 003/2018 ryo ku wa 09/02/2018 rishyiraho Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyane cyane mu ngingo yaryo ya 8 igika cya 2 n’igika cya 13.


