Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, umupolisi yarashwe n’ abakekwaho kuba Ingabo za Uganda (UPDF) bagerageje kubuza abapolisi gupakira imodoka ya gisirikare yagize impanuka muri Ntinda, Kampala.
Amakuru yatangajwe na Daily Monitor avuga ko umupolisi, Robert Mukebezi, yari yicaye iruhande rw’umushoferi w’ikamyo ya Breakdown yari ikururiye imodoka ya gisirikare ya Toyota Prado TX yari imaze kugonga icyapa cya Kobil ahitwa Naalya ubwo bafatwaga n’abasirikare bari mu modoka ya ‘double cabin’ ifite ibirango bya gisirikare muri feu rouge zo ku muhanda wa Ntinda ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo.
PC Mukebezi yarashwe ukuguru.
Yabwiye abapolisi ko abo basirikare basohotse mu modoka bari barimo babanza kurasa mu kirere.
Yavuze ko abo basirikare bababajije aho bajyanye iyo modoka ya gisirikare, maze basubiza ko bayijyanye kuri polisi.
Amakuru avuga ko umwe mu basirikare yahise arasa amasasu ku bari muri ‘break down’ akomeretsa Constable Mukebezi ku kuguru.
Bivugwa ko abo basirikare bakuye umupolisi wavaga amaraso mu modoka bamujugunya hasi mbere yo gutegeka umushoferi wa Break down gutwara imodoka yabo i Mbuya.
PC Mukebezi yaje gutorwa n’abapolisi ajyanwa mu bitaro bya Mulago mu Mujyi wa Kampala aho bivugwa ko ameze nabi nyuma yo gutakaza amaraso menshi.
Umuvugizi wungirije wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire, yemeje iraswa ry’umupolisi wabo avuga ko yarashwe n’”abantu batamenyekanye bambaye impuzankano za gisirikare” bavuye mu modoka ya gisirikare.
ASP Owoyesigyire, yagize ati: “Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uwarashe.”


