Ikipe ya APR FC inganyije na Kiyovu Sports ubusa ku bundi (0-0) mu mukino wa shamiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya mbere wabereye kuri sitade ya Kigali, i Nyamirambo kuri uyu wa 16 Mutarama 2022.
Umukino watangiye amakipe yombi ubona akina yitonze ari kwigana, ahanahana umupira neza cyane. Yaje kotsanya igitutu, ahusha uburyo butandukanye bwari bwabazwe bwabyara ibitego n’amakoruneri (corner) igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi asatira, ubona ko yahinduye byinshi ashaka ibitego ariko ukabona ko Kiyovu Sports irikurusha APR ariko nayo isatira cyane igatera n’amashoti akomeye.
Ikipe ya APR FC yaje kubona ikarita itukura ariko ikomeza kwihagaraho ndetse ukabona ko ikina neza kugeza umukino urangiye ari 0-0 wabonetsemo coruneri nyinshi za Kiyovu Sports.
Ni umukino wahuje amakipe yombi yari akurikiranye ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mbere y’umukino aho Kiyovu yari iya mbere n’amanota 24 naho APR ikaba iya kabiri 23. Kiyovu igize 25 ikomeza kuyobora ariko zikaba zikegeranye. Ikipe ya APR ikaba isigaje imikino 2 y’ibirarane n’indi itatu ya shampiyona isanzwe.
Undi mukino wabaye kuri uyu munsi saa sita ni uwahuje Bugesera FC na Gorilla FC aho amakipe yombi yanganyije 1-1, igitego cya Bugesera cyatsinzwe na Sadick Sulley ku munota wa 14 naho Gorilla FC itsindirwa na Johnson Adeaga Adeshora kuri penariti ku munota wa 40.
Shampiyona ku munsi wa 12 izakomeza ejo ku wa 16 Mutarama 2022 aho ikipe ya Police FC nayo iri mu kipe aharanira igikombe ifitanye umukino w’indyankurye na Mukura Victory Sports i Huye na Gicumbi FC na Gasogi United.


