Uko u Rwanda rwakiriye icyemezo cy’u Bufaransa kuri Habyarimana

Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku cyemezo cy’urukiko rusesa imanza rw’u Bufaransa cyo gutesha agaciro ubujurire bw’umuryango wa Habyarimana Juvénal wabaye Perezida warwo, wasabaga ko hakomeza gukorwa iperereza ku basirikare bakuru b’iki gihugu bakekwagaho kugira uruhare mu rupfu rwe.

Icyemezo cy’urukiko rusesa imanza cyo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2022, cyahagaritse burundu iperereza ryakorwaga kuri aba basirikare ryatangijwe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière mu mwaka w’1998, nyuma y’imyaka 4 indege Habyarimana yarimo irashwe.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo nyuma yo kubona iki cyemezo, yashimiye ko urukiko rushyize ku iherezo inkuru mpimbano ikomeye yabayeho mu mateka ya vuba. Ati: “Icyemezo cy’uyu munsi cy’urukiko rusesa imanza rw’u Bufaransa rushyize ku iherezo imwe mu nkuru mpimbano zikomeye zo mu mateka ya vuba. Igihuha kimaze imyaka 24 cy’umucamanza Bruguière cy’ihanuka ry’indege ryabaye ku itariki ya 6 Mata 1994 kirarangiye.”

RBA yabajije Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda uko u Rwanda rwakiriye icyemezo cy’uru rukiko, asubiza ko rwanyuzwe n’uko itegeko ryubahirijwe. Yagize ati: “[Umucamanza] ku rwego rw’amategeko, yasobanuye neza ku buryo budashidikanywaho icyo yashingiyeho agaragaza ko ntaho yahera akurikirana. Ku birebana n’amategeko nta kindi twarenzaho, yabisesenguye. Icyo rero ni igikorwa cyo gushyira amategeko mu buryo uko biba bikwiye.”

Mukurarinda yavuze ko nyuma yo kumva iki cyemezo, yabanje kureba ibyashingiweho kugira ngo gifatwe birimo: nta perereza ryabaye ako kanya igikorwa kikimara kuba, kugira ngo hafatwe ibimenyetso byazagenderwaho, kuba misile bivugwa ko zahanuye iyi ndege zitaramenyekanye mu buryo budashidikanywaho, kuba hari urujijo ku hantu misile zarasiwe; haba i Kanombe cyangwa Masaka, kuba abatangabuhamya bavuguruzanya no kuba bataragaza niba bitari gushoboka ko n’abahezanguni b’Abahutu baba bararashe iyi ndege.

Urukiko rusesa imanza ruhagaritse ruhaye agaciro icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze mu Kuboza 2018 n’urw’ubujurire muri Nyakanga 2020.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *