Abaturage b’umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi baravuga ko bari mu bukene bukabije butuma hari aho na mituweli ibona umugabo igasiba undi nyuma y’imyaka hafi 2 batoroherezwa kwambuka imipaka 2 ibahuza na RDC banyuragaho bajya gushakayo amararo n’amaramuko, n’ubu bavuga ko igifunze nubwo hari bake bemererwa kwambuka, gufunga byatewe n’icyorezo cya COVID-19,bakavuga ko ubwo kigenda kigabanya ubukana,baramaze no kwikingiza, bakorerwa ubuvugizi bakongera kwambuka bitabagoye, bagashaka ikibatungira imiryango n’uburyo bwo kwivuza barwaye.
Mu kiganiro na Bwiza.com kuri uyu wa 15 Gashyantare, ubwo bari bategereje Meya Dr Kibiriga Aniseth wagombaga kubasura mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro muri uyu murenge umwaka wa mituweli ya 2022-2023 no gushimira utugari, imidugudu n’abafatanyabikorwa b’uyu murenge babaye indashyikirwa muri mituweli ya 2020-2021, bamwe bavuze ko kuva COVID-19 yatangira kwambuka bigahagarara batongeye kwishyura mituweli ,kuko ngo ntaho bari kuyikura, bakavuga ko no kurya cyangwa kwishyura inzu babamo ari aha Nyagasani, ariko ko bongeye kwemerwa kwambuka bakongera imikoranire n’abaturanyi babo ba RDC nka mbere, nta kibazo nk’iki bakongera kugira.
Turikumana Jules w’imyaka 29, utuye mu mudugudu wa Kamutongo,akagari ka Tara muri uyu murenge, ufite umugore n’uruhinja rw’amezi 2,5,avuga ko kuva COVID-19 yatangira n’ubu atarigera yishyura mituweli kubera kuyabura.
Ati: “Mbere ya COVID-19 mu bihe by’imvura nashoraga imboga n’imbuto I Bukavu muri RDC, sinashoboraga kubura nibura amafaranga 2.000 ku munsi nariye nanyoye, mu mpeshyi ngahindura akazi ngakora ubuyede nkabona amafaranga 3000 nkabasha kwitunga n’umuryango wanjye.
Ubu ntibishoboka kuko ino ibyo ntaho nabikorera, n’izo mboga n’imbuto twajyanaga byagiye mu makoperative kandi sinayabagamo. Abayarimo barabirangura bakabyoherezayo n’imodoka n’abantu bake cyane babikurikira,ariko na bo birirwa barira ko bamburwa kuko baba batabikurikiranye neza, twe twirwanagaho gutyo twagize ihungabana rikomeye ry’ubukungu ku buryo n’ubu bukangurambaga bwa mituweli tubwumva neza rwose kuko akamaro kayo tukazi, ariko tutayibona tudakora.’’
Yongereyeho ati: “Mbere tucyambuka n’abanyekongo baza ibyo baguze hakagira ababibatwaza bakabahemba kandi bahemba neza, twaraniteranyaga mu mudugudu udashobora kubona mituweli tukayimutangira kuko twabaga twayakoreye.
Ubukangurambaga bwa cyane ntibwari ngombwa kuko amafaranga yabaga ahari. None se ubu turayakura he? Nta masambu abenshi bagira, nkanjye mba mu nzu nkodesha amafaranga 5000 mu kwezi, nyir’inzu yaranyihanganiye nzamwishyura nongeye gukora. N’ndwara se izanyihanganira? Amafaranga 9000 ya mituweli se nayakura kuki?
Meya turamutegereje,naze tumubwire agahinda kacu,adukorere ubuvugizi twongere twambuke hakoreshejwe jeto nka mbere, n’abanyekongo bagaruke ku bwinshi, dushake imibereho na mituweli iboneke na ho ubundi ibintu birakaze sinkubeshya.’’
Banavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwabo bwaganira n’ubw’I Bkavu amafaranga hafi 40.000 bakwa ngo ya viza yamaraga amezi 3 ariko noneho ikaba igiye gushyirwa mu gihe cy’umwaka akavanwaho kuko na yo abangamye kandi mbere atarabagaho, atangwa ku mupaka 5000 yo kwipimisha COVID-19 mu gihe cy’ibyumweru 2 na yo agakurwaho kuko rubanda rugufi batayabona kandi bararangije inkingo zose, hagakorwa n’igituma abanyekongo bagaruka I Rusizi ku bwinshi, kuko kubashyira ibicuruzwa byose na byo byakenesheje aka karere cyane.
Ati: “Tworoherezwe rwose. Ufite inkingo zose yambuke nta mananiza tutanibagiwe ko icyorezo kigihari ariko habeho urujya n’uruza ku mipaka yombi, kuko n’abafitanye amasano bakagiriranye akandi kamaro batakibonana na byo bikatuzonga cyane, byose bisubiye mu buryo twakongera gutekana kuko ubu duhagaze nabi ,imibereho igoye cyane.’’
Iki kibazo cyanagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ingabire Joyeux ubwo Meya Dr Kibiriga Aniseth yari amaze kuhagera, buri muturage ashishikajwe no kumenya igisubizo abaha kuko bivugwa ko hafi 90% by’abatuye uyu murenge bacungira imibereho yabo mu mikorere nyambukiranyamipaka.
Gitifu Ingabire Joyeux yavuze ko umwaka ushize abatanze mituweli bari 87,15%, bari ku mwanya wa 6 mu mirenge 18 y’ aka karere, abasigaye 12,85% abarwaye muri bo ntibabashije kwivuza kuko basabwaga kwiyishyuurira 100% kandi bidashoboka, hakaba harafashwe ingamba ko muri 2022-2023 hatagira uwongera kurembera mu rugo ativuza, ari yo mpamvu ubukangurambaga butangiye kare n’abafatanyabikorwa babo bazongera imbaraga mu kubibafashamo, ariko bitagenda neza uko babyifuza igihe batabasha guhahirana byoroshye n’abaturanyi babo b’I Bukavu muri RDC.
Ati: “Dufite imbogamizi ikomeye Nyakubahwa Meya yahungabanije cyane ubukungu bw’uyu murenge, ituma n’ibi byose abaturage bakagezeho biba ingorabahizi. Bakoraga ubucuruzi buciriritse,abandi bagakora indi mirimo hakurya ituma babasha kubaho neza n’iyo mituweli ikaboneka bitagoranye cyane.
Ariko urebye,ku mipaka ya Rusizi ya 1 n’iya 2 urujya n’uruza rwarahagaze kubera COVID-19, turagira ngo tubasabe rwose, ni na cyo iyi mbaga y’abaturage ibategerejeho cyane, mudukorere ubuvugizi twongere twambuke kuri jeto ( jeton), kuko aba baturage mureba ni abakozi cyane kandi imirimo myinshi ibineka muri urwo rujya n’uruza n’abaturanyi, bongeye kugenderanira nka mbere, ubukungu bwahungabanye bwasubirana, n’iyi mituweli tuvuga, uretse uwaba afite indi myumvire, bayitanga mu kanya nk’ako guhumbya.’’
Yarakomeje ati: “Banababazwa cyane no kuba imbaraga bashyize mu nyubako zafashaga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka kuri Rusizi ya 1 n’iya 2, zatwaye abikorera akayabo, zikora ku kigero cya 5% gusa,izigera kuri 95% zabaye imisaka, nta gikorerwamo, n’isoko twiyubakiye rya kijyambere ryambukiranya umupaka, ishoramari twahakoze, ingengo y’imari y’igihugu yahatikiriye, byose byabaye zeru, twagiye mu gihombo gikabije, kandi ryari ryubakiwe gufasha ubucuruzi bwambukiranya umupaka.’’
Yavuze ko ibyo byose kimwe n’ibura ry’ibikorwa remezo,cyane cyane imihanda, amazi n’ibice bimwe bitagira amashnyarazi kandi umurenge wabo ari wo cyicaro cy’urugomero ruyakwirakwiza I Burundi na Kivu y’amajyepfo nyamara bakabona insinga zibanyura hejuru amashanyarazi yigira ahandi, bituma n’uteye imbere ahahunga akigira aho abona ibikorwa remezo bihagije kandi uyu murenge ubarirwa mu gice cy’umujyi wa Rusizi, agasaba ubuyobozi bushya bw’aka karere imikorere mishya izana impinduka muri ibyo byose bishyira umuturage wa Mururu ku isonga mu iterambere n’ubuzima bwiza buzira indwara itivujwe.
Meya Dr Kibiriga Aniseth yabwiye Bwiza.com ko nta mpamvu yagombye kubuza abaturanyi guhahirana cyangwa ngo bizemo amananiza, gusa ko COVID-19 hari byinshi yakomye mu nkokora muri uru rwego,ariko ko bagiye kubiganiraho n’izindi nzego,abaturage bakazabona igisubizo kibanyuze bidatinze, icyorezo gikomeje kugenza make.
Ati: “Ubundi urujya n’uruza hagati y’abaturanyi rukwiye kubaho. Biragaragara ko mu by’ukuri ubukungu bw’abatuye iyi mirenge ihana imbibi na RDC budahagaze neza uko byahoze mbere kubera urwo rujya n’uruza rutameze neza, ariko turi mu nzira nziza yo kureba uko rwakomeza babone uburyo n’iyo mituweli tubakangurira uyu munsi bayibona byoroshye. Tugiye kubiganiraho n’izindi nzego tuzabazanira igisubizo bidatinze, bihangane bategereze, bitabire gahunda zose basabwa,turi kumwe.’’
Aka karere kari ku mwanya wa 22 mu gihugu muri mituweli ya 20021-2022, Meya Dr Kibiriga akavuga ko uyu mwanya bagomba kuwuvaho bakigira imbere kuko ngo utabashimishije.
Mu bukangurambaga bwabaye muri uyu murenge bwasize hiyemejwe arenga 14.000.000 yo gufasha abatabasha kubona mituweli, Meya akavuga ko mu mirenge igera kuri 15 bamaze kubukoramo habonetse arenga 60.000.000,akizera ko impera za kamena abaturage bose 100% bazaba bayitanze, umwaka ushize ukaba wararangiye akarere kose kari kuri 87%.





